Ku wa Gatanu tariki ya 28 Werurwe 2025, Nibwo abaturage batuye mu Mudugudu wa Bushanga, Akagari ka Kinyanzovu, Umurenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu, bafatanye umugabo inzoka nzima, bivugwa ko ari yo yifashishaga mu kubatuburir
Bamwe muri aba baturage, babwiye BTN TV ko uyu mugabo wari wahishe inzoka mu ikoti, yafashwe ubwo yari ari gukwirakwiza udupapuro twubutumire mu baturage, tugamije kubashishikariza kugana uyu mugabo wavugaga ko ari umuvuzi gakondo.
Umugore wo muri aka gace, yatangarije umunyamakuru wa BTN TV ko uyu mugabo ufatwa nk'umutubuzi, mu minsi mike ishize yigeze kumurya we n'abandi amafaranga asaga Ibihumbi 300 Frw, ubwo umugabo we yamubwiraga ko aramutse ahaye umuntu ujya ujya muri Uganda amafaranga yamufasha guhashya burundu abajura bamwangiriza urutoki.
Yakomeje avuga ko akimara kumuhuza nawe, uyu mugabo bafatanye inzoka, ngo yamusabye kumuha amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi Magana Atatu(300,000 Frw) kugirango ashyire uruhereko mu rutoki rwe ku buryo umujura uwo ariwe wese uzagerageza kuza kwiba azahita afatwa.
Yagize ati" Uyu mugabo yafashwe ubwo twabonaga anyanyagiza udupapuro mu baturage tubasaba kumugana ngo abafashe kwirukana abajura. Ubwo rero nkatwe yigeze gutuburira akaturya amafaranga twahise tumuvugiriza induru arafatwa ahita ajyanwa ku biro by'Umurenge wa Cyanzarwe".
Akomeza ati" Ubundi icyatumye muteza abaturage nuko yigeze kuntuburira ubwo umugabo wanjye yajyaga muri Uganda noneho agarutse aza anyizeza ko yabonye umuntu ushobora kudufasha abashumba batwangiriza urutoki, yambwiye ko muhaye amafaranga yadushyiriramo uruhereko. Umugabo yaraje ansaba Ibihumbi 300 Frw ngo amfashe icyo kibazo noneho muha 180,000 Frw bya Avansi nkuko twari twamaze kubyemeranya, muhuza na muramukazi wanjye ngo amufashe ikibazo cy'ubujura amuha Ibihumbi 80,000 Frw ndetse n'undi mugenzi wanjye amuha Ibihumbi 60 Frw ariko ntana kimwe yadukoreye uretse kuyarya agahita ahunga".
Aba baturage kandi batangaje ko atari ubwa mbere uyu mugabo afatanwa inzoka muri aka gace kuko hari igihe yigeze kuhazana inzoka zisaga 10, aho yababwiraga ko zituma bimworohera gukumira ikibi kizengereje abaturage gusa ku rundi ruhande bagahamya ko abantu nkawe b'abamamyi bagenzwa no gucucura abantu bahagurukirwa bagashyikirizwa inzego z'ubutabera ndetse bakagarura aamafaranga batubuye cyane ko hari uwigeze gukoza urutoki ku munwa w'inzoka yari yazanye igahita imukomeretsa.
Ubwo umunyamakuru yatunganyaga iyi nkuru, kuri iki kibazo, yavugishije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honore maze amuhakanira ko ayo makuru y'uwafatanwe inzoka ntayo azi kuko ari ubwa mbere ayumvishe.
Agira ati" Amakuru y'uwo mugabo wafatanywe inzoka ntayo nzi kuko ni ubwa mbere nyumvise nubwo uvuga ko yajyanwe ku Biro by'Umurenge wa Cyanzarwe".
Umugabo bikekwa ko ari umutubuzi wifashisha inzoka, yahise acumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB, ikorera mu Murenge wa Busasamana.
Tuyishime Jacques/BTN TV i Rubavu.