Gasabo: Umugabo w'imyaka 34 yasanzwe amanitse mu giti cy'imbuto yapfuye-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-31 17:18:35 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe 2025, Nibwo mu giti giherereye mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, hasanzwemo umurambo w'umugabo w'imyaka 34, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana.

Ababonye umurambo wa nyakwigendera, witwa Nshimumuremyi Vedaste, babwiye Itangazamakuru rya BTN na Bplus TV ko amakuru y'urupfu rwe yamenyekanye ubwo abagore bajyanaga isombe mu Ibereshi, bari bicaye bari kuruhuka noneho umwe muri bo arebye hirya mu biti, abona umuntu umanitse mu giti hanyuma bamwereka umugabo wari uvuye muri siporo witwa Uwizeye aragenda asatira aho hantu babona ntanyeganyega.

Bakomeje bavuga ko nyuma yo kubona yaziritswe umukandara mu ijosi bakawuzirika hejuru mu giti, bahise batabaza abandi baturage ndetse n'inzego z'ubuyobozi zirimo na Polisi gusa ariko bagasanga ashobora kuba yishwe n'abagizi ba nabi, bamwivugabiye ahandi ubundi bakamuzana muri icyo giti mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Bagize bati" Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera, twayamenyeshejwe n'abagore bari bazanye isombe mu Ibereshi, batubwiye ko ubwo bari bicaye bari kuruhuka umwe muri bo yarebye hirya mu biti, abona umuntu umanitse mu giti hanyuma abibwira bagenzi be, bahise bahamagara  umugabo wari uvuye muri siporo witwa Uwizeye barabimwereka aragenda asatira aho hantu babona ntanyeganyega. Bahise batabaza abandi tuhageze tubwira ubuyobozi na Polisi".

Bakomeza bati" Ikigaragara bamwiciye ahandi babona kuza kumumanika mu giti mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso bitewe nuko ntabintu yari afite bigaragaza ko yiyahuye, habe n'urufuzi".

Amakuru y'urupfu rwa Nyakwigendera Nshimumuremyi Vedaste, yaje gushimangirwa n'Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, aho ku murongo wa telefoni, yatangarije umunyamakuru wa Bplus TV ko bayamenye ndetse hahise hatangira iperereza ku rupfu rwe.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera witwa Nshimumuremyi Vedaste nyuma yuko abaturage baduhamagaye batubwira ko babonye umusore mu giti bikekwa ko yapfuye. Polisi na RIB twahise tuhagera dusanga aribyo koko yapfuye, hahita hakorwe iperereza, hafatwa ibimenyetso bya gihanga, ntitwahamya ko yishwe cyangwa yiyahuye kuko iperereza riracyakomeje kugirango hamenyekane icyamwishe".

CIP Gahonzire waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe.

 Abaturage batuye muri aka gace basabye ubuyobozi gukaza umutekano waho kuko bikunze kugaragara urugomo rwinshi dore ko hari igihe bahategera abantu bakabambura ibyo bafite.

IMANISHIMWE Pierre/Bplus TV i Kigali

Related Post