U Rwanda na Seychelles byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu guteza imbere serivisi z’igorora

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-03-31 19:02:44 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe 2025, Nibwo n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n'Urwego rushinzwe amagereza muri Seychelles (SPS), yitezweho guteza imbere no kuzamura urwego rw’amagereza muri icyo gihugu.

Ni amasezerano y’imikoranire ashyiriweho umukono i Kigali, nyuma yuko itsinda ry’abayobozi ryaturutse muri Seychelles rigaragaje ko ryungukiye byinshi mu ruzinduko  ryakoreye mu Rwanda, aho ryanavuze ko SPS izungukiramo byinshi bijyanye n’uko RCS imaze gutera imbere.

Yasinywe hagati ya Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora mu Rwanda(RCS), CG Murenzi Evariste na Janet Georges, Komiseri w’Urwego rushinzwe Amagereza muri Seychelles(SPS).

RCS igaragaza ko ayo masezerano yasinywe akurikira guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi kwabaye mu 2023 bagasinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, yavuze ko SPS yakoreye urugendoshuri muri RCS muri Nzeri 2024 inyurwa cyane n’aho u Rwanda rugeze mu micungire y’amagororero bituma yiyemeza gufatanya na rwo kugira ngo irwigireho.

Agira ati “Muri Nzeri 2024 Komiseri yari yadusuye asura amagororero yacu areba aho tugeze mu buryo bwo kuyacunga, ubuzima bw’abantu bayarimo n’umutekano. Yifuje ko twabafasha kuko we yabonaga aho bageze ari inyuma yacu mu buryo bugaragara.”

CSP Kubwimana kandi yavuze ko muri Seychelles ubu bagikoresha uburyo bw’amagereza aho kuba amagororero ndetse ibyo bikaba ari kimwe mu byo RCS izabafasha bakareba uburyo na bo bakwimukira mu buryo bw’igorora.

Ayo masezerano yasinywe akubiyemo ingingo zinyuranye nko gufatanya mu gusangira ubumenyi mu bya tekiniki bujyanye n’igorora, kongerera ubushobozi abakozi no gukora imishinga ihuriweho.

Muri ayo masezerano harimo kwigisha uburyo bwo kugorora, kungurana abakozi hagamijwe kunguka ubundi bumenyi, ingendoshuri, gukora inyigo n’ubushakashatsi n’ibindi bitandukanye.

Komiseri wa SPS, Janet Georges, yavuze ko hari byinshi Seychelles yakwigira ku Rwanda ariko by’umwihariko ku micungire y’amagororero kuko urwego ayoboye rurimo abakozi badahagije na bo bakeneye kongererwa ubushobozi, agaragaza ko ikibazo cy’abakozi bake iwabo kiri mu gihugu hose nkuko IGIHE dukesha iyi nkuru cyabigarutseho.

Ati “Muri Seychelles dufite ibibazo byinshi byo kubura abakozi bitewe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge riri hejuru. Hano mu Rwanda gukoresha ibiyobyabwenge ntibiri ku kigero gikabije [...], ariko muri Seychelles ho ibiyobyabwenge birakoreshwa ku kigero kiri hejuru, kandi byangiza umuryango mugari. Nibura 10% by’abaturage muri Seychelles baba bahanganye n’ingaruka z’ibiyobyabwenge.”

Mu Rwanda kugeza ubu hari amagororero 13 harimo rimwe rigenewe abana abari munsi y’imyaka 18.

Amasezerano yashyizweho umukono na Komiseri wa SPS, Janet Georges(ibumoso) ndetse na Komiseri wa RCS, CG Murenzi Evariste





Related Post