Gatsibo: Umugore yagwiriwe n'umukoki ahita apfa ubwo yari agiye gukuramo igitoki

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-01 12:45:12 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Werurwe 2025, Nibwo umugore witwa UWAMAHORO Chantal wari utuye mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kageyo, Akagari ka Busetsa, mu Mudugudu wa Busetsa, yagwiriwe n'umukoki ahita apfa ubwo  yari agiye gukuramo igitoki.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace, batangarije BTN TV ko urupfu rwa nyakwigendera rwabaye ubwo yashokaga mu mukoki agirango akuremo igitoki cyari gitwawe n'umuvu w'amazi noneho akimara kugeramo hasi umukoki uhita wiyomora, itaka ryawo rimugwa hejuru riramworosa bimuviramo gupfa.

Umubyeyi witwa Dukeshinema Beatrice, yagize ati" Ubundi guhera Saa Kumi abaturage bari bari gutoragura ibitoki byiganjemo poyo mu mukoki umuvu w'amazi wari watwaye ariko bigeze ku isaha ya Saa Kumi n'Imwe twumva ngo hari umugore uwupfiriyemo nyuma yuko igikuta cy'umukoki kimugwiriye".

Undi muturage ati" Tubabajwe cyane na nyakwigendera watuvuyemo kubera iyi minyagwa y'imikoki, Ubundi gupfira mu mikoki si bishya inaha kuko uyu abaye uwa Cyenda(9) uhapfiriye kubera ubukana  bw'amazi amanuka hejuru mu misozi yakozwemo amatarasi. Bishobotse rero Leta nk'umubyeyi yareba uko ikemura iki kibazo kuko si ubwa mbere tubivuga ariko bakatwizeza ko igiye kugikemura gusa bikaba iby'ubusa".

Habiyambere Jean Nepobuseni uyobora Umudugudu wa Busetsa, aho nyakwigendera, UWAMAHORO Chantal yari atuye, nawe yabwiye BTN ko abaturage babayeho kubwoba bwinshi kuko batorohewe n'imikoki ikunze gutwara bamwe ubuzima bityo kimwe n'abandi baturage bakaboneraho gusaba ubuyobozi kubafasha gukora ibiraro ndetse no kwita ku matarasi yahakozwe dore ko banahangayikishijwe cyane n'abana bayinyura iruhande bajya kwiga kuri GS Busetsa bitewe nuko bashobora gutwarwa n'umuvu mu gihe cy'imvura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Busetsa,RUDASINGWA Anselme, aganira n'umunyamakuru wa BTN TV, yavuze ko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera, yamenyekanye ku isaha ya Saa Kumi n'Imwe ubwo yari akimara kugwirwa n'uwo mukoki.

Yagize ati" Nibyo koko amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera twayamenye ku isaha ya Saa Kumi n'Imwe  z'umugoroba wo ku wa Mbere ubwo abaturage badutabazaga batubwira ko hari umuturage ugwiriwe n'umukoki, twahise tuhagera dusanga koko wamugwiriye. Ku bufatanye n'abaturage twahise tumworosoraho iryo taka gusa kubwo amahirwe make dusanga yamaze gushiramo umwuka, ubu turi kwitegura kumushyingura".

Akomeza ati" Kugeza ubu amakuru duhabwa n'abaturage avuga ko nyakwigendera yagwiriwe n'umukoki ubwo yari agiye gukuramo igitoki cyari cyatwawe n'umuvu w'amazi waturukaga hejuru mu misozi".

Gitifu RUDASINGWA waboneyeho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, yavuze ko bitewe n'imiterere mibi y'imikoki n'imisozi biri mu duce dutandukanye two mu Kagari ka Busetsa, abayituriye bagomba kwigengeserera byaba na ngombwa bakahimuka ariko mu gihe batarimuka ku bufatanye n'ubuyobozi bakarwanya isuri ku buryo amazi yamanukaga ahari amatarasi atongera kubatera kuko iyo imvura iguye usanga abaturage bayituriye badatekana, Iki kibazo turakomeza tugishyikirize inzego zisumbuye bireba.

Umurambo wa nyakwigendera usize abana bane n'umugabo we, wahise ujyanywa mu rugo rwabo mu gihe hari hagitegerejwe uko abaturage biyegeranya bakajya kuwushyingura.

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post