Myanmar: Imibare y'abahitanywe n’imitingito yatumbagiye irenga 2700

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-01 17:49:19 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, Nibwo Guverinoma ya Myanmar, yatangaje ko imibare y’abahitanywe n'umutingito ikomeje kwiyongera kuko imaze kugera ku 2,700, abakomeretse irarenga 4,500 naho ababuriwe irengero bageze kuri 400.

Ni amakuru yashimangiwe n'Umuyobozi mukuru wa Guverinoma ya gisirikare muri Myanmar, Senior Gen. Min Aung Hlaing, aho kuri kuri televiziyo y’icyo gihugu, MRTV, yatangaje ko imibare y’abamaze kumenyekana ko bwishwe n’umutingito ari 2,719 naho abakomeretse bakaba ari 4,521 mu gihe ababuriwe irengero ari 441.

Gen. Min Aung, yavuze ko umutingito wateje ibyo byago wabaye ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025, ukaba wari uwa kabiri ufite ubukana bukomeye ubayeho mu mateka y’icyo gihugu, kuko wari ufite 7.7 mu gihe uwa mbere wabayeho ukomeye wari ufite ubukana wa 8.0 wabayeho mu 1912.

Kuri uyu wa kabiri kandi, hafashwe umunota wo guceceka no kwibuka abantu bose bishwe n’uwo mutingito, byakozwe saa sita n’iminota mirongo itanu n’umwe ‘12h51’ (06H21 GMT), kuko ari ubwo umutingito wabaye, ndetse uwo munota wabaye intangiriro y’icyunamo kizamara icyumweru cyose muri icyo gihugu, bazirikana ubuzima bw’abapfuye bazize uwo mutingito.

Amabendera yose azakomeza kururutswa hose muri icyo gihugu, hacurangwa indirimbo z’agahinda kugeza ku itariki 6 Mata 2025, nk’uko byatangajwe n’ubutegetsi bwacyo.

Imibare y’abishwe n’uwo mutingito, hari impungenge ko izakomeza kwiyongera, kubera ko ibikorwa byo gushakisha munsi y’ibikuta by’inzu zasenyutse bigikomeje mu buryo bugoye, kubera ko uwo mutingito ngo wasize ibice bitandukanye by’igihugu bidafite umuriro w’amashanyarazi, nta tumanaho rya telefoni rihari, imihanda myinshi yarasenyutse ndetse n’ibiraro bihuza imihanda imwe n’imwe biragwa, ibyo bikaba ari bimwe mu bituma ubutabazi burimo gukorwa bigoranye nkuko Ibiro Ntaramakuru by'Abongereza, Reuters bibitangaza .

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko muri rusange inyubako zisaga 10,000 harimo iz’imiturirwa miremire, ari zo zasenyutse aho muri Myanmar izindi zikangirika bikomemeye.

Related Post