Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 01 Mata 2025, Nibwo Col Pacifique Kayigamba Kabanda, yashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, wamugiriye icyizere akamushinga imirimo yo kuyobora Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB).
Ni ubutumwa yatangaje, ubwo ku cyicaro gikuru cya RIB, haberaga umuhango w'ihererekanyabubasha hagati y’uwari Umunyamabanga Mukuru wa RIB usimbuwe mu mirimo, Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga na Col Pacifique Kayigamba Kabanda umusimbuye.
Mu ijambo rye, Umunyamabanga Mukuru wa RIB Col Pacifique Kabanda yashimiye Umukuru w'Igihugu kubwo icyizere yamugiriye ndetse anashimira Col (Rtd) Jeannot K Ruhunga asimbuye ku kazi keza kakozwe mu gihe k’imyaka 8 ishize ko kongerera RIB ubushobozi mu gukumira no gukurikirana ibyaha kinyamwuga, no kugira uruhare mu gutanga ubutabera bwihuse.
Umunyamabanga Mukuru mushya yavuze ko azakomereza ku musingi washyizweho, k’ ubufatanye n’izindi nzego mu gukora byinshi byiza kandi mu mucyo.
Col Pacifique Kayigamba Kabanda wari asanzwe ari Umushinjacyaha Mukuru wa Gisirikare, yatangajwe nk'Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe 2025 nkuko itangazo ry’ibyemezo by’inama y’Abaminisitiri yayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame muri Village Urugwiro, ryabimenyeshaga.