Perezida Kagame yasezeye Maj Gen Godwin Mwaisaka wari Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-02 16:44:15 Amakuru

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 02 Mata 2925, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Ambasaderi Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, usoje inshingano zo guhagararira igihugu cya Tanzania mu Rwanda.

Mu itangazo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu(Village Urugwiro), byashyize kuri X, rigira riti “Kuri iki gicamunsi muri Urugwiro Village, Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda, Maj Gen Ramson Godwin Mwaisaka, usoje inshingano ze."

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifatanya mu bikorwa byiganjemo ubucuruzi cyane ko uretse kuba Abanyarwanda bakoresha Icyambu cya Dar es Salaam, hari n’ibicuruzwa biva mu Rwanda bijyanwa gucuruzwa muri Tanzania ndetse bikanafatanya mu mishinga itandukanye binyuze mu mubano w’ibihugu byombi umaze igihe kirekire.

Ibihugu byombi bifatanya no mu nzego zirimo n’iz’umutekano aho nko muri Gicurasi 2024, Ingabo z’u Rwanda (RDF) zo muri Diviziyo ya gatanu zakiriye iza Tanzania zo muri Brigade ya 202.

Byari muri gahunda isanzwe aho Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania zisanzwe zihura buri mezi atatu, zigasuzumira hamwe uko umutekano wo ku mupaka uhagaze, bagahanahana amakuru y’ubutasi nkuko IGIHE cyabyanditse.

Ibihugu byombi kandi bihuriye ku mishinga itandukanye nk’ibihugu bihana imbibi, irimo n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga Megawati 80 z’amashanyarazi, ibihugu bitatu ruhuriyeho bikazayagabana baringanije.

Buri gihugu kizahabwa megawati 26,6 zizacanira abaturage miliyoni imwe n’ibihumbi 146 barimo Abarundi ibihumbi 520, Abanyarwanda ibihumbi 467 n’Abanya-Tanzania ibihumbi 159.

Perezida Paul Kagame ubwo yasezeraga kuri Maj Gen Mwaisaka usoje inshingano zo guhagararira Tanzania mu Rwanda

Amafoto: Village Urugwiro

Related Post