Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagameyagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Veronica Mueni Nduva baganira ku ngingo zitandukanye.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu(Village Urugwiro) dukesha iyi nkuru, ku rubuga rwa X, byanditse ko Ibiganiro byahuje abayobozi ku mpande zombi byabaye nyuma y’inama Mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano muri Afurika iri kubera i Kigali nk’uko byabitangaje.
Byagize biti“Kuri uyu mugoroba Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba nyuma y’Inama Mpuzamahanga ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano muri Afurika iri kubera i Kigali.”
Muri Nzeri 2024 na bwo Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica M. Nduva, bagirana ibiganiro byagarutse ku kwihuza kwa EAC ndetse n’izindi ngingo zitandukanye zireba uyu muryango.
Icyo gihe Veronica M. Nduva yari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yanasuye kandi Banki Nkuru y’u Rwanda agirana ibiganiro na Soraya Hakuziyaremye wari Guverineri wayo Wungirije.
U Rwanda rumaze imyaka 28 ari umunyamuryango wa EAC, igihe cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye bigamije ubufatanye n’ibihugu binyamuryango mu gutahiriza umugozi umwe.
Perezida Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva