Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 04 Mata 2025, Nibwo Alain Mukuralinda wari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, yitabye Imana indwara yo guhagarara ku mutima aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize uburwayi bw’umutima.
Nyakwigendera wigeze kuba Umushinjacyaha ndetse aba n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, hari amakuru yabanje kumubika mbere yuko ashiramo umwuka binyuze ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo n'abakora mu nzego zitandukanye muri Guverinoma ndetse n'iz'ibitangazamakuru n'ibinyamakuru nubwo hari abagiye bayahakana.
Mukurarinda wavutse mu 1970 yari umuntu wakundaga gusabana, kwisanisha n’abantu bose agezemo, kandi agakunda gutera urwenya ndetse ikindi yakundaga umupira cyane ko yari afite n’ikipe y’abato.
Alain Mukuralinda wamenyekanye ku izina rya “Alain Muku” yakoreshaga mu buhanzi, Ni we wahimbye indirimbo y’Ikipe y’Igihugu Amavubi yitwa ‘Tsinda batsinde”, Gloria ndetse yahimbye n’izindi zakunzwe z’andi makipe arimo Rayon Sports, APR FC na Mukura Victory Sports.