Perezida Dr. William Ruto yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa Loni, Antonio Guterres

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-04 13:41:49 Amakuru

Ku wa Kane tariki ya 3 Mata 2025, Nibwo Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, byagarutse ku mutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w'Igihugu cya Kenya, yasabye Umuryango w’Abibumbye gushyigikira gahunda y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) yo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

Ikinyamakuru Nairobileo cyanditse ko Perezida Ruto usanzwe unayobora uyu muryango, EAC, yagejeje iki cyifuzo kuri  Antonio Guterres uyobora Loni, binyuze mu kiganiro bagiranye ku murongo wa telefone cyibanze ku butumwa bw’amahoro Abapolisi ba Kenya bari muri Haiti kuva mu mwaka ushize.

Yasobanuriye Guterres ingamba zafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC tariki ya 24 Werurwe, hifashishijwe ikoranabuhanga, zirimo iz’igihe gito, ikiringaniye n’igihe kirekire zafasha uburasirazuba bwa RDC n’akarere kubona amahoro.

Muri izi ngamba harimo izigenga uburyo bwo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa RDC, korohereza ibikorwa by’ubutabazi n’ibiganiro hagati y’impande zose zifite uruhare mu ntambara yo muri iki gihugu.

Perezida Ruto we na Guterres bagaragaje ko bashyigikiye ko akarere kabona amahoro n’umutekano, amakimbirane ibihugu byako bifitanye agakemuka mu buryo burambye.

Related Post