Rubavu: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubwambuzi bushukana n’urugomo buzwi nka Kazungu Narara

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-05 12:21:59 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 05 Mata 2025, Nibwo Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y'Uburengerazuba, yataye muri yombi abantu bane bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana binyuze mu mukino uzwi nka Kazungu Narara, bafatiwe mu Kagali ka Gisa, mu Murenge wa Rugerero, Akarere ka Rubavu.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi,, yabwiye BTN TV ko abakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana barimo abagabo babiri n'umukobwa umwe, batawe muri yombi nyuma yo kwambura umuturage telefoni ubwo bari bamaze kuyimurira muri uwo mukino wa Kazungu Nalala, wakinirwaga mu ishyamba rizwi nko" Ku gasozi”.

SP Twizere yakomeje avuga ko nyuma yuko uyu muturage atwawe telefoni inzego z’umutekano ku bufatanye n’abaturage bahise babakurikira bakayibafatana bakayamburwa.

Hafashwe kandi umushumba witwa Ndayambaje Frank w’imyaka 17 ukurikiranyweho icyaha cy’urugomo nyuma yo gufatirwa mu murima w’urutoki rw’umuturage ruherereye mu Kagali ka Kibilizi n'ubundi mu Murenge wa Rugerero aho yari yagiye gutema imitumba agambiriye kuyigaburira inka. 

Polisi y'u Rwanda, yaboneyeho gusaba abaturage kutishora mu bikorwa by’ubwambuzi bushukana n’urugomo kuko atari inzira y’amajyambere ahubwo ni inzira iganisha mu gufungwa no gusubira inyuma ndetse no kwirinda gukoresha amayeri yo gushuka abandi, kubambura ibyabo cyangwa kubangamira ubuzima bw’abandi kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko.

Aba bose batawe muri yombi bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rugerero mu gihe Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rugikomeje iperereza.

Tuyishime Jacques/BTN TV i Rubavu

Related Post