Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, banacana urumuri rw’icyizere.
Mbere yo gucana urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi 100 kuri uru Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame babanje gushyira indabo ku mva rusange ndetse banunamira imibiri y’inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye ku Gisozi.
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi muri Guverinoma no mu zindi nzego nkuru z’igihugu, abahagarariye imiryango y’abarokotse Jenoside, inshuti z’u Rwanda n’abandi.
Tariki ya 26 Mutarama 2018 ni bwo Loni yasabye ko tariki ya 7 Mata iba Umunsi Mpuzamahanga wo kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi; inyito yahinduye iyari isanzwe ikoreshwa itatinyukaga kuvuga ukuri kw’ibyabaye.
Ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu 2000 rikamara imyaka ibiri (2000-2002), ryagaraje ko Abatutsi 1.074.017 bishwe mu gihe cy’iminsi ijana kuva muri Mata kugera muri Nyakanga 1994. Iyo raporo yatangajwe mu 2004 igaragaza aho abishwe bari batuye, imyaka bari bafite, amazina yabo ndetse bamwe muri bo bizwi neza uburyo bishwemo.
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere