Ubwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2024, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, hatangizwagwa Icyumweru cy'icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abaturage ku bufatanye n'abayobozi, biyemeje kuba hafi Abarokotse Jenoside no kurwanya abakiyipfobya.
Ni Icyumweru cyatangijwe ku rwego rw'Umurenge kuri St Famille ahapfiriye imbaga nyinshi y'Abatutsi bari bahizeye ubuhungiro, aho hari hahuriye abo mu tugari dutatu twa Rugenge, Kabasengerezi n'Ubumwe mu gihe abandi bari bateraniye ku masite atandukanye.
Mu biganiro, ubuhamya byatanzwe n'abayobozi batandukanye barimo Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu Murenge, Madamu Mukandori Tusiime Grace, byumvikanyemo amashimwe atandukanye y'aho igihugu kigeze kiyubaka nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ubutumwa butandukanye bukangurira buri wese guharanira icyateza imbere igihugu no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho no gukomeza kuba hafi Abayirokotse no kurwanya abagifite ingengabitekerezo no gupgobya Jenoside, aho bose bashimye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame wahagaritse Jenoside ndetse n'aho agejeje igihugu cy'u Rwanda kimaze kuba intangarugero ku isi kubwo imiyoborere myiza na gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, MUKANDORI T. Grace washimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'abo bafatanyije gutabara u Rwanda no kurukura mu icuraburindi, anihanganisha, no gufata mu mugongo no guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho yabasabye kudaheranwa n'agahinda ndetse anashimangira ko mbere yuko Abakoroni bacamo ibice Abanyarwanda no kwimika amoko, Abanyarwanda bari basanzwe bunze ubumwe kuko barumvikanaga bavuga ururimi rumwe, basangira, basabana, bagabirana inka, bashyingirana, kandi batabarana gusa nyuma bijya gucika Abakoroni babigisha(Abanyarwanda) ko batandukanye kandi ari umwe.
Yagize ati" Mbere na Mbere ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'abo bafatanyije gutabara u Rwanda bakarukura mu icuraburindi kuko iyo ataba we ntamututsi n'umwe uba ukiriho, Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 turabakomeza tubasaba kugira ubutwari bwo gukomera no kudaheranwa n’agahinda. Ubundi mbere yuko Abakoloni bacamo ibice Abanyarwanda no kwimika amoko, bari basanzwe ari bamwe, bunze ubumwe kuko barumvikanaga bavuga ururimi rumwe, basangira, basabana, bagabirana inka, bashyingirana, kandi batabarana gusa nyuma bijya gucika Abakoroni babigisha(Abanyarwanda) ko batandukanye kandi ari umwe".
Gitifu MUKANDORI yasobanuye impamvu yo kwibuka. Ati: “Kwibuka ni uguha agaciro inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuzirikana ububi bwa Jenoside, kumenya uko yateguwe igashyirwa mu bikorwa ariko hagamijwe kuyirwanya ngo itazongera kuba ukundi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, MUKANDORI T. Grace yashimiye Perezida Kagame n'abo bafatanyije gutabara u Rwanda bakarukura mu icuraburindi ubwo bahagarikaga Jenoside
Kwibuka bidufasha kandi gusobanukirwa neza n’ayo mateka yaheje igice kimwe cy’Abanyarwanda, karundura yabaye gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi yadutwaye abarenga miliyoni mu mwaka wa 1994”.
Yavuze kandi ko kwibuka bitagomba guharirwa abarokotse gusa
Ati: “Kwibuka ntibigomba guharirwa abarokotse gusa. Ni igikorwa kireba buri wese kuko kwibuka biduha imbaraga zo kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, kurwanya ingengabitekerezo yayo ndetse no guhangana n’ingaruka zayo nk’Abanyarwanda tugakomeza gufatana urunana mu rugamba rw’iterambere no kubaka ubumwe bwacu. ari wo murage ukomeye tuzaraga abadukomokaho.
Uko mwateraniye hano ndagirango mbisabire dukomeze gufatanya kubaka Ubumwe bw'Abanyarwanda, dukomeze gufatanya kurwanya ikintu icyaricyo cyose cyashaka kuduhungabanyiriza ubumwe bwacu bw'Abanyarwanda ndetse nkanabasaba gukomeza gufatanya kurwanya abantu badupfobereza amateka ya Jenoside , abahakana n'abahembera ingengabitekerezo n'ibifitanye isano nayo. dufatane urunana no gutangira amakuru ku gihe aho bikorwa kugirango inzego zibifitiye ububafsha zibashe kubakurikirana bigishwe kandi basubizwe mu murongo ukwiye ariko ndongera kubakangurira gukomeza kubana muri byose".
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste yavuze ko abantu bazi aho imibiri iri y'Inzirakarengane zishwe muri Jenoside gutanga amakuru kugirango ishyingurwe mu cyubahiro ndetse anaboneraho gusaba urubyiruko guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo.
Ati" Rubyiruko muhaguruke mufatanye n'abandi kumenya amakuru y'ahakiri imibiri y'Abishwe muri Jenoside kuko iyo ishyinguwe bifasha Abarokotse Jenoside ku kubohoka no kudaheranywa n'agahinda. Ndasaba buri wese byu mwihariko urubyiruko kutihanganira abagipfobya bakanahakana amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi".