Kicukiro: Abatuye Bisambu/Indatwa basabwe kurwanya ingebitekerezo no guhangana n’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-08 10:32:52 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025, Ubwo mu Mudugudu wa Bisambu/Indatwa, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga mu Karere Kicukiro, hatangizwagwa Icyumweru cy'icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abaturage basabwe guhangana n’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside.


Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Mata 2025, Ubwo mu Mudugudu wa Bisambu/Indatwa, Akagari ka Nyarurama, Umurenge wa Gatenga mu Karere Kicukiro, hatangizwagwa Icyumweru cy'icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abaturage basabwe guhangana n’abashaka kugoreka amateka ya Jenoside.

Umuyobozi w'Urwibutso rwa Ntarama, Ngombwa Evode, Ubwo yatangaga ikiganiro cyateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu, cyari gifite ingingo igira iti “Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, isomo ku Banyarwanda, ku mahanga n'ibihugu byo mu karere, Yavuze ko Jenoside yateguwe na leta yari iriho icyo gihe, inayishyira mu bikorwa ndetse anagaruka ku buryo amacakubiri yageze mu Banyarwanda azanywe n'abakoloni.

Yagize ati" Jenoside yateguwe n’ubuyobozi bubi bwariho, bwari bufite ingengabitekerezo y’irondabwoko, urwango, ivangura n’amacakubiri bari barimitse nk’umurongo wa Politike n’imitegekere y’Igihugu barangije bunayishishikariza abaturage. Jenoside yakorewe Abatutsi yaturutse ku bukoloni bwimitse irondabwoko ryatumye Jenoside itekerezwa igakorwa amahanga abireba”.

Iki kiganiro kitabiriwe n'abayobozi batandukanye harimo Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa RIB, Consolée Kamarampaka, Umuyobozi w'Akagari ka Nyarurama, Eric Uwizeye n'uwari uhagarariye Umurenge wa Gatenga, Paulin Ruzibiza.

Umurenge wa Gatenga usanzwe ugira igikorwa ngarukamwaka cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki ya 9 Mata, Aho biteganyijwe ko ku wa Gatatu abaturage bazahurira mu gikorwa cyo kwibuka kizabera ahitwa kuri Panorama.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gatenga byu mwihariko abo mu Kagali ka Nyarurama, babwiye BTN ko kwitabira igikorwa cyo kwibuka ari zimwe mu nshingano zabo nk’Abanyarwanda, bahamya ko bakomeje urugamba rwo kurwanya abantu bose bahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaza ko aho Igihugu kigeze ari heza kandi ko kidateze gusubira inyuma ndetse by’umwihariko nk’abaturage bafite inshingano zo gukomeza kwigisha abana babo ku byerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyirwanya.

Bati" Bati: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kuri njye ni ihame kandi tunabwire n’abandi kutabyibagirwa kuko ari amwe mu mateka mabi twagize tutagomba gusiga inyuma, abakiri bato tuyabigishe, bamenye ibibi byayo. Turakangurira abantu bose kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside no kudahishira abakiyifite, ni ukubarwanya.”

Abaturage batuye muri uyu mudugudu wa Bisambu/Indatwa ku bufatanye n'ubuyobozi, bateguye igikorwa cyo kubakira inzu umuturage wacitse ku icumu rya Genocide yakorewe abatutsi 1994, Hakusanyijwe inkunga irenga Amafaranga y'u Rwanda Miliyoni Icumi( 10,000,000 Frw).


Ngombwa Evode, Umuturage wa Bisambu akaba n'umuyobozi w'Urwibutso rwa Ntarama ubwo yatangaga ikiganiro

Epaphrodite Habanabakize, Umukuru w'umudugudu wa Bisambu/Indatwa ubwo yakiraga abashyitsiMadamu Console Kamarampaka, Umuyobozi wungirije wa RIB( ubanza ibumoso),  umwe mu bitabiriye ibiganiro byo kwibuka Jenoside ku nshuro ya 31




Remy NGABONZIZA/BTN TV i Kigali

Related Post