Kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mata 2025, Nibwo muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, mu Karere ka Rulindo, Intara y’Amajyaruguru, habereye Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma, Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kwitaba Imana azize guhagarara k'umutima, aguye mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal aho yari arwariye.
Ni misa yitabiriwe n'ingeri zitandukanye zirimo abo mu muryango we, inshuti, abo bakoranye ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye, zamuvuze ubutwari bwamuranze akiri mu buzima mbere yo kuvamo umwuka ku itariki ya 4 Mata 2025.
Uyu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabereye muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, wabanjirijwe n'uwabereye mu rugo rwe ruri mu Karere ka Kicukiro, Yose irangiye ajyanywa gushyingurwa mu Irimbi rya Paruwasi ya Rulindo.
Abayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n’umuryango wa Mukuralinda mu misa yo kumusabira umugisha no kumuherekeza bwa nyuma barimo Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique; Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo n’Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga n'Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars.
Mu buhamya bugaruka ku byaranze ubuzima bwa Mukuralinda, hagaragajwe uko yakundaga abantu ndetse n’Igihugu muri rusange aho umunyemari Sina Gérard, uri mu bagize umuryango wa Mukuralinda, yavuze ko agiye ‘Umuryango ukimukeneye, igihugu kikimukeneye n'Isi yose ikimukeneye ndetse ko mu mirimo yakoze yose yaranzwe n'ubutwari no gukunda Igihugu.
Misa yo gusabira umugisha Mukuralinda yayobowe na Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda.
Cardinal Kambanda yavuze ko Mukuralinda yaranzwe no kwizera n’ukwemera kandi byamufashije mu kuzuza inshingano yagiye akora mu bihe bitandukanye.
Ati “Nyakwigendera Alain Mukuralinda, yari umuntu ufite ukwemera n'ukwizera. Ni byo byamuhaye imbaraga zo gukora inshingano yakoze. Yari umuntu ukunda abantu kubera urukundo akunda Imana.”
Mukuralinda by’umwihariko mu ndirimbo yakoze, harimo n’iyitwa ‘Gloria’ ikunda gufasha cyane abakirisitu mu bihe byo kwizihiza Noheli.
Cardinal Kambanda yavuze ko abana baba bafite impano zinyuranye ariko hakaba abatagira amahirwe y'uko zizamurwa, ariko umurage ukomeye Mukuralinda asize ari uko yazamuye impano z’abato kandi zikagirira akamaro Igihugu.
Ati “Yitangiraga abato n'abanyantege nke kugira ngo abazamure. Adusigiye umurage ukomeye w'uburezi. Yagize uruhare mu kuzamura impano z'abana bakiri bato.”
Nyakwigendera Alain Mukuralinda ukomoka mu Karere ka Rulindo yavukiye i Butare, ku itariki 12 Gicurasi 1970, Yize amashuri abanza muri APE Rugunga, ayisumbuye ayiga muri St Aloys Rwamagana, mu gihe Kaminuza yayize mu Bubiligi mu bijyanye n’Amategeko Nkuko RBA yabyanditse.
Tariki 6 Nzeri 2006, ni bwo Mukuralinda yasezeranye n’umugore we, babyaranye abana babiri. Yabaye Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda guhera mu Kuboza 2021 kugeza yitabye Imana.
Mu bihe bitandukanye yakoze mu nshingano zinyuranye zirimo kuba Umushinjacyaha n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha kugeza mu 2015, ubwo yasezeraga by’igihe kitazwi mu bakozi ba leta.
Alain Mukurarinda yari umwanditsi w’ibitabo ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zitandukanye zirimo 'Gloria', Tsinda Bastsinde yaririmbiye ikipe y'Igihugu y'Umupira w'Amaguru, Amavubi ndetse n'izindi z'amakipe atandukanye.
Umuryango wa Nyakwigendera Alain Mukuralinda n'inshuti zari zaje kumusezeraho bwa nyuma
Antoine Cardinal Kambanda ubwo yasabiraga umugisha Alain Mukuralinda