Umusaza witwa Rwamucyo Juvénal wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara barenga 400 akoresheje ubwato, nubwo nawe yari ku rutonde rw'abahigwaga.
Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 43 y’amavuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe, avuga ko ibyo yakoze byose yabitewe no guhora abona akarengane Abatutsi bakorerwaga n’ubutegetsi bwariho, bityo akumva abafitiye impuhwe nk’abantu bari mu kaga.
Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ubwo yabaga, Rwamucyo yari atuye mu nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Murenge wa Mushubati y’ubu, icyo gihe hakaba hari muri Komini Mabanza muri Perefegitura ya Kibuye. Uku guturira ikiyaga ngo byatumye amenya neza koga no gutwara ubwato bituma abasha kurokora bamwe mu Batutsi bahigishwaga uruhindu n’Interahamwe.
Yabashyiraga mu bwato bwa moteri yari yaratiye inshuti ye yari ituye ku Kirwa cya Idjwi cyo muri Kongo, akabambukanayo babanje guca ku Kirwa cya Nyamunini yari afiteho urwuri.
Rwamucyo usobanura ko atazi umubare w’abo yarokoye muri ubu buryo ariko ngo barenga 400, na we yarahigwaga muri Jenoside, ndetse abicanyi bishe umugore we n’abana be barindwi, nyina umubyara, bashiki be batandatu, n’abandi batandukanye bo mu muryango we.
Ibi ntibyamuciye intege kuko yagerageje kurokora Abatutsi nubwo na we yahigwaga ndetse ashobora kubanza gukiza amagara ye.
Umwe mu bo yarokoye witwa Kayumba Gerase utuye mu Murenge wa Boneza, avuga ko ubwo yabagezaga ku Kirwa cya Nyamunini mbere y’uko bakomereza ku Idjwi, ngo yanababagiraga inka ze yari yoroye, buri wese agafata inyama zo kurya nta kiguzi abasabye nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Rwamucyo Juvénal, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yiteje imbere ku buryo ubu yikorera ku giti cye. Ni n’umurinzi w’igihango ku rwego rw’Akarere ndetse yanabiherewe icyemezo cy’ishimwe.