Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Mata 2025, Nibwo umusore uri mu kigero cy'imyaka 22 y'amavuko, wo mu Mudugudu w’Amajyambere, Akagari ka Rwampala, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, yatwawe n'umuvu w'amazi bimuviramo gupfa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP GAHONZIRE Wellars ku murongo wa telefoni aganira n'umunyamakuru wa BTN, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho yavuze ahagana Saa Moya z'umugoroba, nyakwigendera witwa MUNYANEZA Denis, yatwawe n'umuvu w'amazi ubwo yari akurikiye muri ruhurura kimwe mu bikoresho yari arimo koza(gukorera isuku).
Yagize ati " Nibyo koko ahagana Saa Moya z'umugoroba, umusore witwa MUNYANEZA Denis wakoraga muri restaurant ya mushiki we, ubwo yari arimo koza ibikoresho imvura ihitutse, kimwe muri byo cyaramucitse kigwa muri ruhurura noneho agerageje kujya kugikuramo umuvu w'amazi uhita umutwara aburirwa irengero".
Akomeza ati" Akimara gutwarwa n'umuvu w'amazi, abaturage ku bufatanye n'ubuyobozi bagerageje kumushakisha baramubura noneho igikorwa cyo kongera kumushaka gisubukurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aho ku isaha ya Saa Yine yagaragaye mu gishanga kizwi nk'icya La Colombier kiri mu Murenge wa Kacyiru, mu Karere ka Gasabo".
CIP GAHONZIRE waboneneyeho kwishinganisha umuryango wa nyakwigendera, yakomeje abwira ikinyamakuru btnrwanda.com ko umurambo ukimara kuboneka, umuryango we wahise uhagera wemeza ko ajya gushyingurwa ntasuzumwa rikozwe kuko ibyabaye byaturutse ku mpanuka ntawigeze abigiramo uruhare.
Agira ati" Ubwo rero Umuryango we ukimara kugera aho umurambo wa MUNYANEZA wari uri, wemeje ko ujya gushyingurwa ntasuzumwa ribayeho kuko ibyabaye byaturutse ku mpanuka ntawigeze ubigiramo uruhare. Polisi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, bihangane kandi bakomere".
CIP Wellars Gahonzire kandi yanasabye abaturage kwirinda kwishora ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga byu mwihariko abakorera imirimo hafi y'ahanyura amazi cyane cyane mu gihe cy'imvura kuko hari igihe usanga hari abakerenseje ayo mazi bakayishoramo batazi ingano n'imbaraga afite nyamara bikarangira abatwaye bakaba bapfa kimwe n'abatwara ibinyabiziga ndetse ko ababyeyi bagomba kuba hafi y'abana babo bakabarinda gukinira hafi nk'aho havuzwe haruguru.
Dushimimana Elias/BTN@2025