Basketball "AfroCan": U Burundi butsinze u Rwanda bigoranye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-06-22 08:46:38 Imikino

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kamena 2023, muri Benjamin Mkapa Indoor Court i Dar es Salaam muri Tanzania, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yatsinzwe n’iy’u Burundi amanota 53-52 mu mukino wa nyuma w’amatsinda mu yo gushaka itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu mu Mikino Nyafurika, “FIBA Zone 5 AfroCan Qualifiers.”

Ni umukino watangiye amakipe yombi yegeranye cyane kuko mu minota itandatu ya mbere amanota yari umunani ku mpande zombi. Agace ka Mbere karangiye u Rwanda rwatsinze u Burundi amanota 18-15.

U Burundi bwagarutse mu Gace ka Kabiri bugerageza kugabanya ikinyuranyo binyuze kuri Nijimbere Guibert ariko abakinnyi nka Ntore Habimana, Manzi Dan bakamubera ibamba kuko na bo bahitaga batsinda andi menshi.

Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 36 kuri 31 y’u Burundi.

Iyi kipe yakomerejeho no mu Gace ka Gatatu ibifashijwemo na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson watsindaga amanota menshi, akanarema andi.

Uyu mukinnyi yakomeje gukorerwa mu ngata na Ntore Habimana wagize umukino mwiza, n’aka gace karangiye Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ikiyoboye umukino n’amanota 46 kuri 39 y’u Burundi.

U Burundi bwaje mu gace ka nyuma bugifite icyizere cyo gutsinda umukino, abakinnyi babwo batangira gushyira igitutu ku b’u Rwanda bituma batakaza imipira myinshi.

Ayo makosa u Burundi bwayabyaje umusaruro kuko bwahise bugabanya ikinyuranyo kigera ku manota atatu mu minota ine ya nyuma. Habura iminota ibiri n’igice u Rwanda rwari rufite amanota 50 kuri 49 y’u Burundi.

U Burundi bwakomeje kugarira neza no gukinana ishyaka maze ubwo haburaga amasegonda 21, Nijimbere yambuye Nshobozwabyosenumukiza umupira mwiza azamuka yihuta awucomekera Ndikumana Landry atsinda amanota abiri yafashije iki gihugu kuyobora umukino n’ikinyuranyo cy’inota rimwe.

U Rwanda rwakinnye nabi cyane agace ka nyuma kuko rwagatsinzemo amanota atandatu gusa, mu gihe u Burundi bwo bwatsinzemo 18.

Muri rusange uyu mukino warangiye Ikipe y’Igihugu y’u Burundi itsinze iy’u Rwanda amanota 53-52, uba umukino wa mbere iyi kipe itsinzwe mu gihe u Burundi bwayitsinze yose uko ari ine.

Kuwa Gatanu, tariki 23 Kamena 2023 Nibwo aya makipe yombi azongera kwisobanura ku mukino wa nyuma uzamenyekaniramo ikipe izahagararira Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba muri AfroCan.

Imikino ya nyuma ya "FIBA AfroCan" izabera muri Angola ku wa 8-16 Nyakanga 2023.

Related Post