Inzara iri muri Rayon Sports yageretswe kuri Robertinho, abatoza ikipe y'abagore basabwa gutabara iy'abagabo

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-04-14 06:10:28 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse abari abatoza bayo , barimo umutoza mukuru Roberto Oliveira uzwi nka Robertinho,  na Mazimpaka Andre watozaga abazamu , bose bazira icyiswe umusaruro mubi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 14 Mata , nibwo inkuru yo guhagarika abatangiye gukwirakwira ,gusa uyu ni umwanzu iyi kipe yafashe nyuma yo kunganya na Marine FC ibitego 2-2, mu mukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona,  wanatumye iyi kipe iva kumwanya wa mbere.


Robertinho umaze gutsindwa imikino 2 gusa muri 23 amaze gutoza yahagaritswe kubera umusaruro mubi

Nyuma yo gutsindwa na Marine FC, bivugwa ko  abakinnyi ba Rayon Sports babwiye ubuyobozi ko batazongera gusabwa umudiho , igihe nta matako bafite uvamo , aha bakaba baravugaga ko batazongera gukomeza gukina badahembwa .

Ibyo nibyo byatumye Rayon Sports itarigeze ikora imyitozo,  mu cyumweru cyo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, nyamara kwitoza byari byemewe , amakuru avuga ko uretse Ayabonga Lebitsa , Rayon Sports izatozwa n'abatoza b'ikipe yabo y'abagore , bayobowe na Rwaka Claude  wari wagizwe umutoza wungirije Robertinho.


Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona mu bagore, Rwaka Claude yasabwe kuza gutwara nicyo mu bagabo

Hari amakuru adafitiwe gihamya , avuga ko hari bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports bamaze kumvikana na mukeba kuzayerekezamo ubwo shampiyona izaba irangiye,ndetse bakaba baratangiye gukora mu nyungu za mukeba , hari andi avuga ko kubera inzara ivuza ubuhuha muri Rayon Sports,  hari bamwe mu bakinnyi barimo gufata amafaranga yandi makipe ngo bitsindishe , gusa byose ni ibivugwa .

Rayon Sports irakina na Mukura VS&L kuri uyu wa 2 taliki ya 15 Mata, mu mukino wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro,  mu gihe igomba no gukomeza shampiyona,  ishaka uko yakwisubiza umwanya wa mbere , yamaze kwamburwa na APR FC. 

Amakosa ya Khadime Ndiaye yatumye abatoza ba Rayon Sports bahagarikwa 


Related Post