Kuri iki Cyumweru tariki ya 13 Mata 2025, Nibwo mu Mudugudu w'Ingenzi mu Kagari ka Kabeza, mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, habereye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ku rwego rw'akagari.
Ni igikorwa cyabanjirijwe n'isengesho ryo gusengengera imigendekere myiza y'igikorwa, gusabira ku Mana Abatutsi bishwe muri Jenoside no kwihanganisha Abayirokotse bagikomeje kugira umutima ukomeye.
Hafashwe kandi n’umunota w’ituze nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro Abatutsi barenga Miliyoni bavukijwe ubuzima bwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda bazira uko bavutse ndetse no kuzirikana imbaraga z’Abarokotse mu kwiyubaka n’uruhare rwabo mu kongera kwubaka no gusana Umuryango Nyarwanda.
Uyu muhango kandi wanaranzwe no kunamira imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho hashyizwe indabo ku ibuye ry'amateka ry'urwibutso rwa Jenoside rwubatse mu kigo cy'amashuri cya APACOPE no ku ibuye ry'amateka ry'urwibutso rwa Jenoside rwubatse kuri ADEPR Muhima hari urutonde rw'Abatusti bagera ku 101 bishwe muri Jenoside.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, MUKANDORI T. Grace, yavuze ko abaturage bagomba gufata iya mbere bakaba hafi Abarokotse Jenoside, banirinda kubabwira amagambo akomeretsa arimo uguhakana no kuyipfobya Jenoside ndetse ko abagifite iyo myumvire badakwiye kwihanganirwa bagomba kurwanya binyuze mu nzira zitandukanye zirimo n'imbuga nkoranyambaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, MUKANDORI T. Grace, yavuze ko abaturage bagomba kuba hafi Abarokotse Jenoside
Ati" Abarokotse Jenoside magingo aya barishimira ko ubuyobozi bubaba hafi, abagize ibibazo birakemurwa, baravurwa ndetse bitabwaho mu buryo bwose ari nayo mpamvu bakwiye gukomeza gukomera badaheranwa n'agahinda. Buri muturage asabwa kubaba hafi birinda kubabwira amagambo abakomeretsa yaba muri ibi bihe byo kwibuka byo kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi ndetse n'indi minsi yose, nanakomoza ku bagifite imyumvire ikocamye yo gupfobya no guhakana Jenoside, ntidukwiye kubihanganira, abayigaragayeho mubatangire amakuru ndetse mubarwanye binyuze no mu mbuga nkoranyambaga".
Perezida wa IBUKA mu Kagari ka Kabeza, Pierre Celestin NSENGIMANA, mu kiganiro kihariye yagiranye n'ikinyamakuru btnrwanda.com, Yatangaje ko yaba we cyangwa Imiryango y'Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, cyane ubuyobozi bwa Leta y'Ubumwe burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME bitewe nuko Leta ibaba hafi, Aho yanavuze ko hari imiryango(abagnerwabikorwa) isaga 30 yubakiwe aho kuba gusa nanone hakaba hari indi isaga Irindwi idafite aho kwegeka umusaya bityo akaboneraho kwizeza iyo miryango ko ikibazo cyabo kizwi n'ubuyobozi kandi kizakemurwa.
Perezida wa IBUKA mu Kagari ka Kabeza, Pierre Celestin NSENGIMANA ahamya ko Abarokotse bakomeje kwiyubaka
Agira ati" Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu Murenge wa Muhima, Turashimira cyane ubuyobozi bwa Leta y'Ubumwe burangajwe imbere n'intore izirusha intambwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME, bitewe nuko butuba hafi kandi budukorera ibishoboka byose. Hari imiryango y'Abarokotse igera kuri 30 yamaze kubakirwa aho kuba gusa ariko nanone hakaba hakiri indi isaga irindwi idafite aho kwegeka umusaya bihoraho ikeneye kubairwa, Aho iri hose ndayizeza ko ikibazo kizakemurwa kuko kizwi n'ubuyobozi, kubw'ibyo rero bizere ko bizakunda".
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste yashimiye cyane ubuyobozi bw'ikigo cy'amashuri cya APACOPE giherereye muri uyu murenge bitewe n'uruhare kigira mu kwigisha no gusobanurira neza amateka ya Jenoside Yakorewe Abatutsi, aho yanavuze ko abahiga basobanurirwa neza Uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'uko yahagaritswe n'ingabo zari ziyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.
Yanaboneyeho kandi gushimira cyane nyakwigendera Samukiga washinze APACOPE ku mpamvu za kurwanya icunaguzwa n'itotezwa abanyeshuri b'Abatutsi bahuraga naryo mu mashuri, Aho hari igihe yahanganye n'ikibazo cy'itotezwa bakorerwaga mu bigo by'amashuri rimwe na rimwe bakinwa uburenganzira bitewe nuko bavutse.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, MBARUSHIMANA Jean Baptiste ubwo yashimiraga ikigo cy'amashuri cya APACOPE kubwo kurushaho kwigisha abakiri bato amateka ya Jenoside
Avuga ati" Turi kwibukira hano muri iki kigo cya APACOPE ku Nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994, iyo hatabaho nyakwigendera Samukiga wagishinze kubwo guharanira ukwishyira ukizana kw'Abatutsi bacunaguzwaga bakanatozerezwa mu bigo by'amashuri bigagamo wabona tuba turi kwibukira ahandi. Umuryango we umenye ko yaba abize aha bari ahantu hatandukanye nko mu bihugu byateye imbere ndetse n'abaturage bo muri Nyarugenge byu mwihariko Muhima, tumuha agaciro kuko yabikoze atari kubwo inyungu ze zishingiye ku mafaranga ahubwo yabikoze kubwo umutima wa kimuntu".
Akomeza ati" Nubwo Jenoside ikiba ariwe Interahamwe zahereyeho zica kubwo kurwanya ibikorwa bye by'indashyikirwa ariko ntiyatuvuye mu mitima, intekerezo rero ibikorwa bye birivugira. Hari igihe Abatutsi batsinze ku rwego rwiza ariko baza kwimwa Dipromes zabo, icyo gihe rero nyakwigendera Samukiga yarahagurutse aramaramaza yiyemeza kwishyura ikiguzi barazihabwa, Nyagasani amutuze aheza".
Abaturage, inshuti n'abavandimwe n'abayobozi bo mu Murenge wa Muhima, ku rwego rw'Umurenge bibuka ku itariki ya 22 Mata buri mwaka.
Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31 igira iti " Twibuke Twiyubaka".




Umuyobozi mukuru wa APACOPE(ubanza ibumoso), Umuyobozi Ushinzwe Imiyoborere Myiza mu Murenge wa Muhima, Niyonsaba Pascal(Wicaye hagati) na Perezida wa Ibuka, Pierre Celestin NSENGIMANA (ubanza iburyo)
Gitifu Mukandori T. Grace(ibumoso) ubwo yageraga kuri APACOPE
Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Muhima, CIP Claudien Habimana( ubanza ibumoso), Umuyobozi wa GS Muhima, Mary UWAMPOGOJE(wicaye hagati) na Lt Colonel(Rtd) Muvara Frank (wicaye iburyo)
Gitifu MUKANDORI T. Grace na Perezida wa Ibuka, MBARUSHIMANA Jean Baptiste,ubwo hafatwaga umunota wo guha icyubahiro Abatutsi barenga Miliyoni bishwe muri Jenoside
UWIZEYIMANA Angeline ubwo yatangaga ubuhamya bugaruka ku mimerere itoroshye Abatutsi bari barimo mu gihe cya Jenoside
Abagize Korali DUHUMUTIMA ya ADEPR Muhima yaririmbye indirimbo iha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside
Amafoto: BTN&Bplus TV
Dushimimana Elias/BTN@2025