Ku wa Gatandatu tariki ya 12 Mata 2025, Nibwo Gén. Brice Oligui Nguema wari usanzwe ari Perezida wa Gabon mu buryo bw’inzibacyuho, yatorewe kuyobora iki gihugu ku bwiganze bw'amajwi 90.35%.
Muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z'’icyumweru gishize, Gén Brice Clotaire Oligui Nguema yari ahatanye n’abantu barindwi, barimo Alain Claude Bilie-by-Nze wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Gabon cyo kimwe na Stéphane Germain Iloko na Alain Simplice Boungouères bahoze ari abakomeye mu ishyaka PDG ryahoze riyoboye Gabon.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu muri Gabon, Hermann Immongault, ku Cyumweru yatangaje ko “Brice Clotaire Oligui Nguema yatowe ku bwiganze busesuye n’amajwi 575,222 (angana na 90.35%).” akurikirwa na Bilie-by-Nze wagize amajwi 3% yonyine nkuko CNN yabitangaje.
Amatora yo muri Gabon yagombaga kwitabirwa n’ababarirwa mu 920,200 bari biyandikishije kuri liste y’itora, barimo 28,000 bagombaga gutorera mu mahanga.
Ubwitabire bw’aya matora nk’uko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bwari buri kuri 70.4%.
Gén. Nguema w’imyaka 50 y’amavuko yayoboraga Gabon kuva muri 2023, nyuma yo guhirika ku butegetsi Ali Bongo wari Perezida wa kiriya gihugu kuva muri 2009.