Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Mata 2025, Nibwo Abaturage n'abayobozi bo mu Kagari ka Tetero, mu Murenge wa Muhima, mu Karere ka Nyarugenge, basuye ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, Urubyiruko rwiyemeza gukomeza gusigasira ibyagezweho.
Gusura iyi ngoro y’amateka, bikozwe ku munsi nyirizina Akagari ka tetero kibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 ku rwego rw'akagari. Akaba ari igikorwa kitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu Kagari ka Tetero ndetse no mu Murenge wa Muhima, aho bari barangajwe imbere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, MUKANDORI T. Grace.
Uru rugendo rw'itsinda ry'abantu 150 rwerekezaga ku ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura ahakorera Inteko Ishinga Amategeko, rwabanjirijwe n'umuhango wo kunamira no guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 by'umwihariko abo mu Murenge wa Muhima ndetse hanashyirwa indabo ku ibuye ry'urwibutso rwa Jenoside ririho urutonde rw'amazina yabo rwubatse kuri Saint Famille mu Mudugudu w'Isangano, Akagari k'Ubumwe.
Ubwo bageraga hanze kuri iyi Ngoro ahamenyekanye nko kuri CND, babanje gusobanurirwa amateka yayo n'uruhare yagize mu rugamba rwo guhagarika Jenoside noneho bayinjijwe mo imbere hifashishijwe amafoto n'ibimenyetso biyirimo bakomeza gusobanurirwa imimerere itoroshye Ingabo za RPA zarimo ubwo zahageraga.
Bamwe mu baturage bo muri aka Kagari ka Tetero baganiriye na BTN, bavuze ko urugendo bakoreye kuri iyi ngoro barwungukiyemo byinshi, aho igikorwa bakoze ari nko kugera ku nzozi zabo kuko urugendo bakoze rwahoze mu byifuzo byabo kuko ubwo bari bari gusobanurirwa byasaga nko kubibonesha amaso.
Umukobwa witwa Tuyiringire Antoinette wo mu Mudugudu wa tetero, yabwiye ikinyamakuru btnrwanda.com ko yahigiye byinshi, birimo ko kugira ubutwari bwo kwitangira igihugu cye bidasaba ikiguzi cy'amafaranga cyangwa kububwiriza ashingiye ku butwari bwaranze urubyiruko rwafatanyije n'abandi kubohora igihugu no mu rugamba rwo guhagarika Jenoside dore ko ngo aterwa ishema na bamwe mu bakobwa birengagije ubwiza bwabo bakiyemeza kubabarana n'abandi.
Yagize ati “ Aha hantu nahungukiye byinshi birimo indangagaciro z’ubutwari, kwihangana no kwitangira Igihugu byaba ngombwa ukanakimenera amaraso nk’uko ababyeyi bacu na bakuru bacu babigenje ubwo bari mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994.”
Tuyiringire yongeyeho ko yishimiye gusura iyi Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, aboneraho gushishikariza urundi rubyiruko kujya ruyisura kugira ngo rurusheho kumenya amateka yaranze igihugu.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Muhima, Mbarushimana Jean Baptiste ushimira cyane ubuyobozi bw'Umurenge wa Muhima, ubwa Ibuka mu Kagari ka Tetero, ubw'Akagari ndetse n'abaturage muri rusange biganjemo urubyiruko, yabwiye BTN ko kuba urubyiruko rusura ahari amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside, birufasha byinshi mu kurushaho kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Agira ati “ Mbere na mbere ndashimira cyane byimazeyo abo twakoranye urugendo rwatuzanye hano ku Ngoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, Ubuyobozi bwa Ibuka mu Kagari ka Tetero, ubuyobozi bw'Akagari, ubuyobozi bw'Umurenge burangajwe imbere n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima dukunda cyane, abakuze n'abato, baje kongera ubumenyi bafite ku bijyanye no kubaka igihugu bagendeye ku mateka. Abakiri bato iyo bahageze basobanurirwa uko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye kugeza igihe Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe, bibafasha kumenya amateka no kugira indangagaciro z’ubunyarwanda, no kumenya za kirazira zitandukanye. ".
Akomeza ati" Kurwanya ingengabitekerzo ya Jenoside, gukunda igihugu kuko iyo barebye bakanasobanurirwa ubutwari bwaranze ingabo za RPF bibasigira isomo. Urugero niba mu rugendo rwo guhagarika Jenoside baragendaga n'amaguru, baravaga i Miyove mu Ntara y'Amajyaruguru n'amaguru baje gutabara i Kigali Abatutsi bari bari guhigwa n'interahamwe, ni ubwitange bukomeye no gukunda igihugu, kwicwa n'inzara ugashinyiriza kugeza ubwo intego yabo bayigezeho, ndakeka rero ari isomo bahakuye.”
Mbarushimana ushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'abo bafatanyije guhagarika Jenoside, yaboneyeho gusaba urubyiruko guhaguruka rukarwanya ingengabitekerezo no kugaragaza aho iri. Ati" Mbere na Mbere ndashimira cyane Nyakubahwa Perezida Paul Kagame n'abo bafatanyije gutabara u Rwanda bakarukura mu icuraburindi bakaruha umucyo rufite ari nayo mpamvu nsaba abaturage by'umwihariko urubyiruko kugera ikirenge mu cyabo ndetse nkanashishikariza ubyiruko guhaguruka rugafatanya n'abandi ku kurwanya no kutihanganira abagipfobya bakanahakana Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 kandi mushyira imbere igihugu".
Elvis Tuyishime,utuye mu Kagari ka Rugenge akaba n'umwe mu barivuga rikijyana mu Murenge wa Muhima, yatangarije BTN ko urugendo rwakoze ari ingenzi cyane kuko rusigiye benshi by'umwihariko abatari bazi amateka y'uko igihugu cyabohowe n'uko Jenoside yahagaritswe bikozwe n'ingabo zahoze ari iza RPA n'uburyo bamwe bahatakarije ubuzima, bagatanga imbaraga zabo.
Buana Tuyishime anahamya ko ari inshingano za buri wese nk'Umunyarwanda kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi 1994 no guha icyubahiro Abatutsi bishwe kuko bifasha ku kwiyubaka no kunga ubumwe bw'Abanyarwanda ndetse anaboneraho gusaba abayobozi batandukanye kuzana urubyiruko ahantu hatandukanye hagaragaza amateka yaranze igihugu cyane cyane mu gihe cyo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.
Ku itariki ya 18 Gicurasi buri mwaka, U Rwanda nk’igihugu cyubakiye ku muco w’abagihanze rwifatanya n’amahanga mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingoro Ndangamurage, hazirikanwa amateka n’imibereho y’abakurambere.
Abaturage, inshuti n'abavandimwe n'abayobozi bo mu Murenge wa Muhima, ku rwego rw'Umurenge bibuka ku itariki ya 22 Mata buri mwaka.
Insanganyamatsiko yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31 igira iti " Twibuke Twiyubaka".