Bugesera: Ikirombe cyagwiriye umugabo kimuturitsa agatuza ahita apfa-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-17 16:20:34 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 17 Mata 2025, Nibwo umusore witwa Eric yagwiriwe n'ikirombe giherereye mu Kagari ka Kayumba, mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, ahita yitaba Imana, abagituriye basabwa guhisha amakuru.

Bamwe mu baturage baturiye iki kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro, ku murongo wa telefoni, batangarije umunyamakuru wa BTN TV ko mu gitondo Saa Tatu n'iminota 40 ariko akurwamo hafi Saa Yine.

Bakomeza bavuga ko ubwo cyamugwiraga abo bari kumwe bahise bahunga kuko ikirombe cyakoragwamo binyuranyije n'amategeko ndetse ko nyiracyo witwa Kayigamba Theobard, yatanze itegeko ngo amakuru y'urwo rupfu ahishwe.

Inkuru ku buryo burambuye ni mu mashusho ari munsi


NGABONZIZA Remy/BTN i Kigali

Related Post