Ruhango: Umugabo yiyahuriye kwa sebukwe ahita apfa-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-18 09:50:59 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, Nibwo umugabo witwa Ngirabakunzi Etienne, yitabye Imana, nyuma yo kwiyahurira mu rugo rwa sebukwe ruherereye mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Gikoma, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango.

BTN TV ubwo yageraga muri aka gace kapfiriyemo Ngirabakunzi uri mu kigero cy'imyaka 36, yabwiwe n'abaturage ko yaje kwa sebukwe azanwe no kureba umugore we wari warahahukaniye noneho ahageze ahita afata umuti wica udukoko(rocket), arawunywa bimuviramo gupfa.

Aba baturage bakomeza bavuga ko nyuma yuko ashwanye n'umufasha we bapfa kumwangira kugurisha isambu yari yitezemo amafaranga Ibihumbi 500 Frw  yari yategetswe kwishyura umugabo yari amaze iminsi akubise(ahohoteye).

Bavuze bati" Uyu mugabo mu minsi ishize yakubise umuntu wo mu Kagari ka Tambwe aramukomeretsa noneho mu kumwunga nawe bamutegeka kumwishyura Ibihumbi 500 Frw,  icyo gihe yaratashye ageze mu rugo asaba umugore ko bagurisha isambu kugirango atange amande bamutegetse, noneho umugore we amuha imwe mu masambu bafite, arayigurisha gusa agiye kwishyura atanga Ibihumbi 200 Frw gusa andi arayanywera".

Bakomeza bati" Akiyatanga ya mafaranga barayanze yongera gusa umugore we ko bagurisha indi sambu undi arabyanga batangira gucyocyorana nkuko bari basanganywe amakimbirane. Umugore we yahise yahukanira iwabo aribwo nyuma umugabo we yagerageje kumusangayo ku wa Mbere, ahageze yimanika mu mugozi gusa cyakora kubwo amahirwe abaturage bamutabara atarapfa nkuko yahanywereye umuti wica udukoko agahita apfa".

Umukuru w'Umudugudu wa Gikumba usaba abaturage kujya batangira ku gihe amakuru y'abafitanye amakimbirane nk'imwe mu ntwaro yo kuyakemura, yabwiye BTN ko atari ubwa mbere uyu mugabo agerageza kwiyahurira kwa sebukwe kuko yari inshuro ya kane.

Kuri iki kibazo, ubwo umunyamakuru wa BTN yatunganyaga iyi nkuru, yagerageje kuvugisha kuri telefoni, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, ntibyamukundiye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu Buruhukiro bw'Ibitaro by'Akarere ka Ruhango biri mu Murenge wa Kinazi.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:


MAHORO Samson/BTN TV i Ruhango

Related Post