• Amakuru / MU-RWANDA


Abantu 15 bakubiswe n’inkuba, icyenda bahita bapfa ubwo bari bugamye imvura yarimo igwa ibasanze mu bikorwa byo kwita ku matungo, mu Karere ka Ngoma.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 04 Mutarama 2026, mu masaha ya Saa Kumi n’Imwe n’igice z’umugoroba, mu Murenge wa Jarama, ku nkengero z’igishanga cy’Akagera hafi y’umupaka w’u Burundi.

Abaturage bari bahinguye imvura iragwa bajya kugama, mu nzu ihari ikoreshwa y’abarinda icyambu cyo Mugezi w’Akagera gihari ndetse n’abahakorera ibikorwa by’ubworozi.

Nyuma inkuba yahise ibakubita icyenda barapfa batandatu barakomereka, banagira ihungabana.

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Pudence Rubingisa, yabwiye RBA ko ibi ibintu ari ubwa mbere byari bibaye muri aka gace.

Ati “Ni ubwa mbere bibaye, twasabye n’abahanga ngo baturebere icyayikuruye kuko yari ifite imbaraga nyinshi.’’

Guverineri Rubingisa, yakomeje agira ati “Mu bantu 15 yakubise, icyenda bahise bapfa, na ho batandatu bakaba bakomeretse abandi barahungana, ubu inzego z’ibanze zatangiye gukora ubutabazi.”

Rubingisa yongeyeho ko abapfuye bajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kibungo, hanategurwa uko ejo bazashyingurwa bafatanije n’Akarere ka Ngoma ndetse n’imiryango yabo, abakomeretse na bo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

U Rwanda ruri mu bihugu bikunze kwibasirwa n’ibiza. Mu ibiza byishe abantu 130, bigasenya inzu 1800.

Raporo y’ubushakashatsi ku biza yo mu 2024, yagaragaje ko u Rwanda rufite ahantu hagera kuri 326 hafite ibyago byo kwibasirwa n’ibiza bikomoka ku mpamvu karemano.

Muri aho hantu, byagaragajwe ko by’umwihariko ahagera kuri 134 hafite ibyago biri ku rwego rwo hejuru byo kuba hakwibasirwa n’ibiza.

Amakuru aturuka mu isesengura ry’ubukana n’ibyago biterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda yo mu 2024, ashimangira ko inkangu n’inkuba biri mu biza byateje impfu nyinshi mu buryo butari busanzwe mu bihe bitandukanye. Hagati y’umwaka wa 2016 na 2023, inkangu zishe abantu 449, mu gihe inkuba zo zahitanye 379.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments