Perezida Kagame yaganiriye kuri telefoni na mugenzi we wa Misiri Abdel Fattah

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-18 12:30:30 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Mata 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro ku murongo wa telefoni na mugenzi we wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi, byagarutse ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC.

Umuvugizi w'Ibiro bya Perezida wa Misiri, Ambassador Mohamed El-Shennawy, yatangaje ko Perezida El Sisi yabwiye mugenzi we w’u Rwanda ko yifuza ko Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bugira ituze, kandi ko Igihugu cye gishyigikiye imbaraga Akarere n’amahanga bikomeje gushyiramo, mu guhosha amakimbirane mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye.

Perezida Abdel Fattah El Sisi, yashimangiye ko kugarura amahoro n’umutekano byagirira akamaro abaturage b’Akarere muri rusange, kandi bikabafasha kugera ku byifuzo byabo bibageza ku iterambere.

Muri ibi biganiro kandi byagarutse ku bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rukomeje gukora muri Repubulika ya Santrafurika, abakuru b’ibihugu byombi, bagarutse no ku guteza imbere ubufatanye u Rwanda na Misiri bisanganywe, cyane cyane mu rwego rw’ubukungu n’iterambere, ndetse n’imishinga ihuriweho mu nzego zitandukanye ndetse banakomoza ku mubano wimbitse kandi w’amateka hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’akamaro ko gukorera ku nyungu z’abaturage b’u Rwanda na Misiri.

Baganiriye kandi ku bufatanye hagati y’ibihugu bituriye uruzi rwa Nile, bashimangira ko ari ngombwa guteza imbere inyungu zirukomokaho, binyuze mu biganiro ndetse n’ubwumvikane hagati y’impande zose.

Related Post