• Amakuru /


Mu Isantere y’ubucuruzi ya Rebero mu kagari ka Gakoma umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara, haravugwa umugabo witwa Iraguha Eric uherutse guha inzoga y’icyuma abagabo 4 yabanje gusukamo Supaguru, ibyo abahatuye n’abanyweye kuri iyi nzoga bavuga ko ari igikorwa kigayitse cyo gushaka  guhitana ubuzima bw’abantu.

Bamwe mu banyoye iyi supaguru baganiriye n’umunyamakuru wa B Plus TV batangaza bumvise batangiye kumererwa nabi.

Ati: “Umuntu yaduhaye inzoga irimo supaguru turi imiryango ine, biba ngombwa ko tujya kwa Muganga baratuvura, nubu turacyafite ibikomere.”

Natangiye kumokorwa no gucisha hasi, ariko nabyumvise ku munota wanyuma kuko nari mvuye I Gakoma ngaruka ku Kabeza, ariko bagenzi banjye basigaye bayinywa, natunguwe no kumva bambwira ko barangije kubageza kwa Muganga. Ubundi ngo yayisutsemo nabi, iyo ayivanga neza batubwiye ko ahantu hose hari kwifunga.”

Aba baturage bifuza ko uyu wakoze akwiye gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe yahamwa n’icyaha akabihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’amajyepfo CIP Hassan Kamanzi,  yahamije ko aya makuru yayamenye ndetse ukekwaho ubu bugizi bwa nabi ubu yafashwe ari gukurikiranwa n’ubugenzacyaha.

Kugeza ubu ucyekwa yarafashwe ashyikirizwa ubugenzacyaha, afungiye kuri station ya Polisi ya Mamba aho hategerejwe kureba niba hari uruhare afite mu guhumanya iyo nzoga.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments