• Amakuru / MU-RWANDA


Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwemeje ko rwafunze umusore witwa Mugisha David Gakuba ukurikiranyweho kwica mugenzi we Ngabo Eric amugongesheje imodoka ku bushake.

Aya mahano yabereye mu kabari kitwa Green Louange mu mujyi wa Kigali, nk’uko byemezwa n’abatangabuhamya bari kumwe na bo basore.

Iyi nkuru y’urupfu rw'uyu musore Ngabo Eric  yakomeje kuvugwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’ubugome yicishijwe na mugenzi we wamubwiye kenshi ko azamwica.

Abatangabuhamya bakomeza bavuga ko abo basore bombi babanaga muri Leta Zunze ubumwe za America (USA) ariko bakaba bari mu Rwanda mu biruhuko.

Bongeyeho ko ubwo bari muri ako kabari Mugisha na Ngabo bagiranye amakimbirane bakomezaga gushwana, bifitanye isano n’amakimbirane bagiranye mu bihe byashize bitewe n’uko Mugisha yakundaga gutukana hanyuma Ngabo amukura mu rubuga rwa WhatsApp (Group WhatsApp) bari bahuriyemo undi amugirira inzika.

Abakobwa bari kumwe n’aba basore mu kabari babonye ibyabaye, bavuga ko Mugisha yinjiye mu modoka, agonga Ngabo, ndetse asubira inyuma kugira ngo amwice, nyuma yo gukora ibyo ajya kuri Polisi kwirega ko yishe umuntu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), yemeje aya makuru, avuga ko Mugisha ukekwaho gukora icyo cyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake yafashwe.

Yagize ati:"Tariki ya 23 Mutarama 2026, RIB yafunze Mugisha David Gakuba, ucyekwaho kugira uruhare  mu rupfu rwa Ngabo Eric. Uregwa (Mugisha David Gakuba) ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje."

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments