Abafana b'ikipe ya Arsenal bitabiriye "Arsenal Africa Fans Festival" batangiye kugera mu Rwanda-Amafoto

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-04-18 16:11:23 Imikino

Kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 17 mata 2025, Nibwo abafana b’ikipe ya Arsenal ikina muri Shampiyona y'Ubwongereza batangiye kugera mu Rwanda, aho bitabiriye iserukiramuco rya Afurika ribahuza rigiye kuba ku nshuro ya 6.

Iki gikorwa kizwi nka “Arsenal Africa Fans Festival” biteganyijwe ko  gitangirrira muri Kigali Universe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 kugeza tariki 20 Mata 2025, kizahuriza hamwe abafana barenga 1.000 baturutse mu bihugu 14 byo muri Afurika. Ni ku nshuro ya kabiri iri serukiramuco rizaba ribereye mu Rwanda.

Bigango Valentin uyobora itsinda Rwanda Arsenal Fans Community (RAFC), mu kiganiro n’Itangazamakuru, yavuze ko muri iri serukiramuco  harimo ibikorwa by’ingenzi biteganyijwe birimo ubukangurambaga bw’ubugiraneza, guhura no gusabana n’abafana ba Arsenal baturutse mu bindi bihugu ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo mo kwifatanya na Orion BBC mu gikorwa cyo gutera ibiti, hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Hazanabaho kandi urugendo rw’ubukerarugendo ruzanyura mu bice bitandukanye bya Kigali nk’aho bazasura Stade Amahoro, BK Arena n’ahandi.

Iki gikorwa cyateguwe n’abafana ba Arsenal bazitabira iri serukiramuco, bazarebera hamwe umukino wa Arsenal na Ipswich Town ndetse kandi ko n’abandi bakunzi ba ruhago bazaba bemerewe kucyitabira.

Abafana ba Arsenal bazitabira iri serukiramuco ryaherukaga kubera mu Rwanda muri 2018, Kuri iyi nshuro ho rizitabirwa n’abazaturuka mu bihugu birenga 14 birimo u Rwanda, Ghana, Sudani y’Epfo, Nigeria, Kenya, Uganda, Zambia, u Burundi, Zimbabwe, Tanzania na Namibia.

Arsenal isanzwe ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda, aho iri jambo ryamamaza igihugu riri ku mwenda w’iyi kipe kuva mu 2018.

Kugeza ubu mu bamaze kwemera kuza bageze mu Rwanda ni abo muri Kenya,zambia,Uganda na Tanzania mu gihe abandi bakomeje kuza.











Nsanzabera Jean Paul/BTN i Kigali

Related Post