Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere wa Pasika tariki ya 21 Mata 2025, Nibwo hamenyekanye inkuru y'incamugongo ibika urupfu rw'Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis witabye Imana ku myaka 84.
Ni amakuru yamenyekanye nyuma y'ubutumwa bwatangarijwe muri Casa Santa Marta i Vatikani na Karidinali Kevin Farrell, aho yavuze ko Papa Francis w’imyaka 88 yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa moya n’iminota 35.
Karidinali Kevin yakomeje avuga ko Papa Francis, ubuzima bwe bwose yabumaze yiyegurira umurimo wa Nyagasani na kiliziya ye. Ati: "Yatwigishije kubaho mu ndangagaciro z’Ubutumwa bwiza mu budahemuka, ubutwari, ndetse n’urukundo ruhebuje dukesha urugero rwiza rwa Nyagasani."
Papa Francis apfuye nyuma yuko tariki 23 Werurwe 2025, asezerewe mu bitaro nyuma yo kumara hafi ukwezi n’igice mu bitaro ari kuvurwa indwara z’ubuhumekero.
Muri 2013, Nibwo Nyakwigendera Papa Francis yabaye Umushumba wa Kiliziya Gatolika aba Umunyamerika y’Amajyepfo wa mbere wari uhawe izo nshingano.