Ku mugoroba wo ku wa 22 Mata 2025, Nibwo Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Vatican kwifatanya n’abandi ba-cardinal mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata.
Ni urugendo akoze nyuma yuko Aba-caridinal ba Kiliziya Gatolika barenga 135 bahamagawe ngo bajye i Vatican ku wa 22 Mata 2025, kugira ngo bategure umuhango w’ishyingurwa rya Papa Francis witabye Imana
Biteganyijwe ko Papa azashyingurwa ku wa 26 Mata 2025, aho uyu muhango uzitabirwa n'abakuru b’ibihugu bitandukanye na za Guverinoma barimo Keir Starmer, Donald Trump, Igikomangoma William na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva wa Brésil bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.
Bitandukanye n’abandi, Papa Francis azashyingurwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major, aho kuba muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.
Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Vatican mu myiteguro y'umuhango wo gushyingura Papa Francis