Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Mata 2025, Nibwo byatangajwe ko Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Leta y’icyo gihugu, byumvikanye guhagarika imirwano bimaze igihe bihanganyemo mu burasirazuba bw’icyo gihugu, kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeje guhuza impande zombi muri Qatar bibe mu mwuka mwiza.
Ni amakuru yashyizwe ahagaragara binyuze mu itangazo rihuriweho n’impande zombi n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, aho ku rubuga rwa X rigira riti" “Mu mwuka w’ubwumvikane busesuye n’intego ihuriweho yo guharanira amahoro binyuze mu nzira y’ibiganiro, abahagarariye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umutwe wa AFC/M23 bagiranye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Leta ya Qatar.”
Rikomeza riti" Nyuma y’ibiganiro byabaye mu mucyo no mu buryo bwubaka, impande zombi zumvikanye gukorana hagamijwe kugera ku masezerano y’agahenge azatuma ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa rirambye ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi rigerwaho.”
Iri tangazo ryakomeje kandi rivuga ko impande zombi zumvikanye guhita zihagarika imirwano ako kanya no kwamagana burundu amagambo y’urwango n’iterabwoba, ndetse no guhamagarira abaturage b’ingeri zose kubahiriza izi ngamba.
Impande zombi kandi zumvikanye gukurikiza izo ngamba zavuzwe haruguru, zivuga ko ari umusingi w’ibiganiro byubaka bigamije kugarura amahoro arambye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange, “Ibyo biganiro bizibanda ku mpamvu muzi y’iyo ntambara ikomeje ndetse n’uburyo burambye bwo kuyirangiza mu burasirazuba bwa Congo.”
Abahagarariye RDC na AFC/M23 biyemeje kubahiriza izi ngamba guhera ubwo biganiro bitangira kugeza aho bizarangirira habonetse umuti urambye, ndetse basaba Abanye-Congo bose, abayobozi b’amadini n’itangazamakuru, gushyigikira no gusakaza ubu butumwa bw’icyizere n’amahoro.
Bashimiye kandi byimazeyo Leta ya Qatar ku ruhare rwayo no “ku bwitange idahwema kugaragaza mu korohereza ibi biganiro by’amahoro.”
Iyi ntambwe y’ibiganiro itewe nyuma y’igihe gito Qatar ifashe icyemezo cyo kuba umuhuza mu kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 18 Werurwe 2025 nibwo Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi nkuko IGIHE cyabigarutseho mu nkuru yayo.
Ibi biganiro byakurikiwe n’uruzinduko abahagarariye AFC/M23 barimo Umuyobozi mu bya politiki wayo, Bertrand Bisimwa na Colonel Nzenze Imani John ushinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare, bagiriye muri Qatar.