Umugabo ukora akazi ko gucunga umutekano ubarizwa mu irondo ry'umwuga wo mu Mudugudu wa Rebero, mu Kagari ka Karambo, Umurenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro, ahamya ko akora inzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge bitewe n'ubuzima butoroshye abayemo.
Uyu mugabo wirinze ko amazina n'imyirondoro ye bitangazwa mu itangazamakuru, ubwo yaganiraga na BTN TV, yavuze ko kuba akora inzoga z'inkorano nawe azi ko ari bibi kandi bitemewe n'amategeko ariko yatangiye kubikora abitwe nuko amafaranga ahabwa ku kwezi(60,000 Frw) mu irondo ry'umwuga ari inyica ntikize, ntacyo yafasha umuryango we.
Bamwe mu baturage batuye muri aka gace, babwiye BTN ko bahangayikishijwe n'inzoga z'inkorano zihakorerwa ndetse ko igitiza umurindi izi nzoga z'inkorano zitujuje ubuziranenge aruko inzego z'ubuyobozi zihishira abazikora.
Inkuru irambuye ikubiye mu mashusho ari munsi, kanda winjire muri iyi link..
Remy NGABONZIZA/BTN TV i Kigali