Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Mata 2025, Nibwo ku nkombe z’umugezi wa Kamiranzovu, mu mu Mudugudu wa Kalambi Akagari ka Mpumbu, Umurenge wa Bushekeli, mu Karere ka Nyamasheke, bikekwa ko yiyahuye bitewe na nyina wakunze kumwita mukeba we.
Amakuru y'urupfu rwa nyakwigendera yatangiye kumenyekana Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo uyu mukobwa wari umaze iminsi abwira abo bakoranaga akazi ko gusoroma icyayi cya Gisakura ko aziyahura bidateye kabiri ava mu rugo agiye ku gasentere ntiyagaruka noneho bucyeye bwaho umurambo we wabonetse ku nkombe z’umugezi, mu gushaka icyamwishe abaturage bahuriza ku gukeka ko yiyahuye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Bushekeli, Habarurema Cyprien yavuze ko amakuru bahawe n’abaturanyi ari uko umuryango wa nyakwigendera utari ubanye neza, umukobwa yagaragazaga ko nyina ari we munyamakosa kuko yamuhozaga ku nkeke kugeza aho amwita umugore wa Se [mukeba we], ari na yo mpamvu ikekwa ko yamuteye kwiyahura.
Ati "Ubutumwa twahaye abaturage ni ukwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko iyo bitinze havamo imfu. Ababyeyi turabasaba kwirinda guhoza abana ku nkeke no kutabakururira mu makimbirane bafitanye".
Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.