Byukusenge Marie Goreth acumbitse mu Mudugudu wa Juru, Akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Gatsata, mu Karere ka Gasabo, aratabarizwa n'abaturage yo guhemukirwa n'umugabo bashakanye bikamuviramo kuba mu buzima butoroshye.
Uyu mubyeyi ubwo yaganiraga na Bplus TV yari yamusuye mu rugo acumbitsemo, yavuze ko inkomoko yo guhorana agahinda gakabije ihera mu 2015, umwaka wavukiyemo amakimbirane yatumye atandukana na Muhizi Louis babyaranye abana babiri barimo uwiga mu mashuri yisumbuye.
Byukusenge udahwema kugaragaza ko kuva yatangira gukimbirana n'uwo bashakanye, byamuviriyemo kuba mu buzima butoroshye kuko hari igihe byageze umugabo we atangira kujya amuca inyuma mu nshoreke zamwibagije umuryango we yashyiraga ku mwanya wa mbere.
Akomeza avuga ko muri 2017 Muhizi yamugambaniye akamushinja gucuruza inzoga y'inkorano yo mu bwoko bwa kanyanga bigatuma afatirwa mu mukwabo wari wateguwe n'inzego z'umutekano zirimo Polisi kumbi ngo yari inzira yari bufashe uyu mugabo(Muhizi) kwegukana burundu imitungo yabo kuko uyu mudamu akimara gufungwa, Muhizi yahise ayishakiramo undi mugore bahoze bacumbikiye.
Inkuru ku buryo burambuye ikubiye mu mashusho yashyizwe hasi...Kanda kuri iyo link igaragaramo uyu mubyeyi utabaza
Eloi Isengwe/Bplus TV i Kigali