Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umuhango w’irahira rya mugenzi we wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, uherutse gutsinda amatora y'umukuru w'Igihugu ku majwi 94,85 %.
Ibiro by'Umukuru w'Igihugu(Village Urugwiro) ku rubuga rwa X, byanditse ko Perezida Kagame ari umwe mu Bakuru b'Igihugu bitandukanye bya Afurika bitabiriye uyu muhango wabereye i Libreville kuri Stade de l’Amitié yari irimo abaturage barenga ibihumbi 40
Ni umuhango witabiriwe n'abarimo Umaro Sissoco Embalo wa Guinée Bissau, Mamadi Doumbouya wa Guinée, Adama Barrow wa Gambie, Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti, Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinée équatoriale n’abandi, Perezida Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi ndetse n'abandi banyacyubahiro.
Ku wa 12 Mata uyu mwaka, nibwo Brice Oligui Nguema yatsinze amatora nyuma y’amezi 19 ari Perezida w’Inzibacyuho nyuma yo kujya ku butegetsi ahiritse Ali Bongo.
Brice Clotaire Oligui Nguema aheruka mu Rwanda tariki ya 10 Kanama 2024 yitabiriye Irahira rya Perezida Paul Kagame.
Mbere yaho mu Ukwakira 2023 nabwo yari yakoreye uruzinduko mu Rwanda, ahura na Perezida Kagame. Icyo gihe ibiganiro byabo byibanze ku nzira y’inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye.
Gabon ni igihugu gikungahaye ku bucukuzi bwa peteroli, ubucuruzi bw’imbaho n’amabuye y’agaciro.
U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.
Perezida wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu
Ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga na mugenzi we Brice Clotaire Oligui Nguema