Mu rukerera rwo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 03 Gicurasi 2025, Nibwo ku muhanda uherereye mu Mudugudu wa Mpenge, Akagari ka Mpenge, mu Murenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, hasanzwe umurambo w'umugore wakoraga umwuga w'uburaya, bikekwa ko yishwe n'abagizi ba nabi.
Bamwe mu baturage barimo abakoranaga umwuga w'uburaya na nyakwigendera Akimanizanye Vestine uzwi nka Nyirasafari, babwiye BTN TV ko batunguwe no kumva inkuru y'urupfu rwe bitewe nuko hari hashize amasaha make avuye mu igororero.
Umwe mu ndangamirwa zakoranaga nawe, yatangarije umunyamakuru wa BTN ati: " Urupfu rwa mugenzi wanjye ndumenye aka kanya muri iki gitondo ubwo nari mvuye kubyina mu kabyiniro(boite). Nkigera hano nabonye abantu bashagaye umuntu uryamye hasi noneho ngize amatsiko nibwo nabegereye mbabaza uwo ariwe bamumurika itoroshi mu maso mbona ndmuzi nanjye rero icyo nakoze nahise mwicara iruhande dore hari hashize amasaha make afunguwe muri transite Center".
Umugore wari ufunganywe na Akimanizanye, yabwiye BTN ati" Mugenzi wanjye ashobora kuba yishwe n'abagizi ba nabi kuko aho twari dufunganywe ntaburwayi yari aharwariye ndetse twarinze tugera aho dutuye ntaburwayi afite".
Aba baturage bakomeje babwira BTN TV ko uyu muturage wapfuye urw'agashinyaguro akwiye guhabwa ubutabera inzego zibishinzwe zigakora iperereza cyane ko abamwishe bamusize bamukomerekeje ndetse banamwambitse ubusa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Mpenge, Niyoyita Aly yahamirije umunyamakuru wa BTN iby'uru rupfu, aho yavuze ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.
Agira ati" Mu rukerera nka Saa 04h30' Nibwo mu Mudugudu wa Mpenge twasanze umurambo w'umudamu, nyakwigendera yarazwiho gukora umwuga w'uburaya (indangamirwa) nkuko na bagenzi be babivugaga muri make rero ntakindi tumuziho uretse ko yakundaga kunywa inzoga birengeje urugero. Ntiharamenyekana icyamwishe cyakora kizamenyekana nyuma yuko iperereza ryahise ritangira rirangiye".
Umurambo wa nyakwigendera bivugwa ko yari afite umwana umwe w'umuhungu uba muri Uganda, wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa.
Gaston Nirembere/BTN TV i Musanze