Rubavu: Bahangayikishijwe n'umukecuru w'imyaka 67 ubana n'abuzukuru be mu mwobo-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-04 10:53:25 Amakuru

Abatura batuye mu Kagari ka Kamuhoza, mu Murenge wa Kanama, Akarere ka Rubavu, baratabariza umukecuru w'imyaka 67 umaze igihe kirekire abana n'abuzukuru be babiri mu mwobo.

Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yageraga ku mwobo utuyemo umuryango ugizwe na Byukusenge Agnesuri mu zabukuru hamwe n'abuzukuru be babiri, yatunguwe no gusanga yarahimuriye ibintu bitandukanye birimo ibikoresho nkenerwa hamwe n'inka yahawe muri gahunda ya " Gira inka Munyarwanda".

Nubwo yari ashagawe n'abaturage benshi bari batunguwe n'ahantu aba, uyu mukecuru witwa Byukusenge Agnes, ntiyatinye kuvuga ko yamaze kwakira ubuzima bukakaye abayemo kuko mbere yuko afata umwanzuro wo kwimukira muri uyu mwobo byaturutse ku kubura andi mahitamo dore ko inzu ya muramu we yari asanzwe acumbitsemo yayicunagurijweho kenshi.

Yagize ati" Maze igihe kinini mbana n'abuzukuru banjye muri uyu mwobo, nubwo uri munsi y'ikiraro biruta kuba mu nzu nahozemo bancunagurizagamo. Kuhaza rero suko nari mfite ahandi ho kuba ahubwo ni amahitamo yanjye".

Yakomeje abwira BTN TV ko atajya asinzirira muri uyu mwobo ngo aheze kuko aba yikanga ko abajura baza bakamwibira inka ye yitezemo amakiriro gusa akanaboneraho gusaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cye agahabwa ubufasha dore ko hari igihe yibona nk'inyamaswa biturutse ku kuba yirengagizwa cyane nabo.

Abaturage basanzwe banyura ahari uyu mwobo uri munsi y'ikiraro, batangarije BTN ko ubuzima bwa Byukusenge n'abuzukuru be buteye inkeke bitewe nuko isaha n'isaha abagizi ba nabo bashobora kuhabicira bose bityo bakaboneraho gusa ubuyobozi bubifite mu nshingano kwita kuri iki kibazo bukakivugutira umuti dore ko baharwarira indwara zitandukanye.

Bati" Mu byukuri ntawakwirengagiza ingaruka uyu mukecuru ashobora guhurira nazo muri uyu mwobo, abagizi ba nabi bashobora kuhamwicira badasize aba buzukuru be. Turasaba ko ubuyobozi bwahagurukira iki kibazo bukakivugutira umuti hakiri kare dore ko banaharwarira indwara z'igikatu".

Ubwo itangazamakuru rya BTN ryamaraga kumenya iki kibazo, Umunyamakuru yagerageje kubaza ubuyobozi bw'umurenge wa Kanama niba bukizi n'igikwiye gukorwa maze bumumenyesha ko ntacyo bwari buzi nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Nzabahimana Evariste yabimutangarije ku murongo wa telefoni.

Ati" Reka nze nkurikirane iby'uwo mu ntu, nimenya amakuru ndahita nkubwira".

Andi makuru BTN yabashije kumenya avuga ko inzu uyu mukecuru yahoze acumbitsemo ari iya muramu we utuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ngo gusa aza kuyivamo bitewe nuko hari umusore wo mu muryango we wazaga kuhamucunaguriza akamuhoza ku nkeke.

Byinshi kuri uyu mukecuru bikubiye mu mashusho ari munsi( Uhereye ku munota wa 24)..Kanda winjire muri iyo video



Jacques Tuyishime/BTN TV i Rubavu

Related Post