Kuri iki Cyumweru tariki ya 04 Gicurasi 2025, Nibwo Perezida wa Kenya Dr William Ruto yatewe urukweto n’umuturage ubwo yari ari kugeza ijambo mbwirwa ruhame ku batuye mu gace ka Kuria West.
Iki gikorwa kigayitse cyakorewe Dr William Ruto, cyabereye mu gace ka Migori yahasuraga mu rugendo rwari rugamije kuberamo igikorwa cyo gufungura bimwe mu bikorwa remezo leta yubakiye abaturage.
Dr William Ruto yahageze muri ako gace avuye ahandi hatigeze habera ikibazo nk'icyabaye muri Kuria, ariko aho yabanje hose nta kibazo cyabayemo usibye.
Ubwo Umukuru w'igihugu yari atangiye kuvuga, abaturage bari benshi batangiye kuvunda bashaka kwegera aho yari aherereye muri ako kavuyo rero nibwo umuntu utaramenyekanye yamuteye urukweto abasha kurwigizayo akoresheje ukuboko kwe k'uburyo nkuko amashusho NTV Kenya abigaragaza.
Bamwe mu baturage bo muri ako gace bavuze ko gutera Perezida urukweto bitagaragaza ko bamwanga, ahubwo byerekana urukundo bamukunda.uri iki Cyumweru tariki ya 04 Gicurasi 2025, Nibwo Perezida wa Kenya Dr William Ruto yatewe urukweto n’umuturage ubwo yari ari kugeza ijambo mbwirwa ruhame ku batuye mu gace ka Kuria West.