Gasabo: Umugabo w'imyaka 36 yishwe urw'agashinyaguro-Video

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-09 09:00:08 Amakuru

Mu gitondo cyo ku wa 06 Gicurasi 2025, Nibwo mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu wa Nyakabungo, hagaragaye umurambo w'umugabo w'imyaka 36 wishwe atewe icyuma ku ijosi.

Bamwe mu baturage batuye muri aka gace kasanzwe umurambo wa nyakwigendera witwa Ndagijimana Theogene, batangarije BTN TV ko bashenguwe cyane n'urupfu rwe kuko yari asanzwe abana neza n'abaturage yaba abo bakorana mu kazi ko gutunda imicanga n'abandi muri rusange.

Bakomeje bavuga ko ubwo yicwaga, yageragaje kuvuza induru ariko kubwo amahirwe make habura umutabara bityo bagahamya ko iyo aza gutabarwa hakiri kare aba yambuwe uwo mugizi wa nabi kugeza ubu akiri gushakishwa n'inzego z'umutekano.

Umwe mu bamusanze aho yari aryamye, yabwiye BTN ati" Nka Saa Kumi n'Ebyiri za mu gitondo nibwo nanyuze aha hantu ntungurwa no kubona Matwi(Ndagijimana Theogene) aharyamye bisa nkaho yapfuye, ikigaragara yishwe nko mu rukerera atewe icyuma mi ijosi ahantu hatandukanye".

Undi ati" Yamukomerekeje ahantu hatandukanye n'icyuma, ubundi yabanje gutabaza ubwo bari bari kumwica ariko ntiyabona umutabara ariko iyo atabarwa kare aba yambuwe uwo mugizi wa nabi w'isarigoma ntacyo arakora. Matwi yakundaga guca ahantu akansuhuza ati" Kazungu bite ko udakoma" gusa nanone tukibaza impamvu yiciwe hafi y'ahakorera icyuma gisya ifu ntatabarwe".

Bakomeza bati" Akwiye guhabwa ubutabera uwabikoze akabiryozwa kuko ntawe yenderanyagaho. Turasaba inzego zibishinjwe gukurikirana uwabikoze".

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP GAHONZIRE Wellars ku murongo wa telefoni aganira n'umunyamakuru wa BTN, yahamije iby'iyi nkuru y'incamugongo, aho yavuze ko nyakwigendera yapfuye ubwo yari agejejwe ku Bitaro bya Masaka ndetse ko uwabikoze yatorotse akiri gushakishwa.

Agira ati" Nibyo koko amakuru twayamenye mu gitondo cyo ku itariki ya 06 Gicurasi uyu mwaka ahagana Saa 06h00,  aho mu Murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze, mu Mudugudu wa Nyakabungo, hagaragaye ikibazo cy'imirwano, cy'umugabo witwa Ndagijimana Theogene w'imyaka 36 yakomerekejwe ku ijosi n'uwitwa Nsengimana Jean Pierre, nyuma ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bya Masaka ariko akigerayo ahita yitaba Imana. Polisi ku bufatanye n'inzego z'umutekano, inzego zibanze uwabikoze wahise atoroka aracyahishakishwa kandi hakomeje iperereza.

Andi makur BTN yabashije kumenya, avuga ko Nyakwigendera Ndagijimana asize umwana w'imyaka 5 ariko akaba asigaye ari impfubyi itagira kirengera kuko na nyina umubyara nawe aherutse kwitaba Imana mu minsi ishize bityo aba baturage bagasaba ko uyu muziranenge yakurikiranwa neza akitabwaho.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru: 

Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali

Related Post