 Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			31/10/2025 13:22
                    		   
                    		    Yanditswe na: NDAYISENGA Clement
                    			31/10/2025 13:22
                    		   
                    		    
        		
        		   Umugabo uri mu kigero cy'imyaka 30 y'amavuko wo mu Karere ka Rubavu wari umaze igihe agerageza kwiyahura abaturage bakamutesha yasanzwe amanitse mu mugozi yiyahuye.
Byebereye mu Kagari ka Ryabizige, mu Murenge wa Cyanzarwe, mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025.
Abaturage bavuga ko basanze uwo mugabo yimanitse mu mugozi mu giti cy'avoka mu masaha ya mu gitondo.
Umwe yagize ati:"Njye nari mu rugo mugitondo hanyuma umuntu w'inshuti yanjye arampamagara arabwira ngo ati uziko hari umuntu wiyahuye mu Mudugudu wanyu nanga kubyemera arabwira ngo ntabwo ndi kukubeshya hagere wirebere. Nahise byuka ndoga nza kureba niba ibyo yabwiraga atari ibihuha mpageze nsanga umuntu ari kwerera mu mugozi bigaragaza ko yiyahuye nijoro."
Undi muturage yavuze ko basanze uwo muturage yiyahuje umugozi (umurunga) bazirikisha inka yimanitse mu giti cy'avoka hejuru ari kwereramo.
Undi muturage bo muri aka gace bavuga ko gufata icyemezo cyo kwiyahura ari ibintu bigayitse.
Yagize ati:"Gufata icyemezo cyo kwiyahura ni ibintu bigayitse, ibibazo byose waba ufite umwanzuro ntiwakabaye kwiyahura ahubwo haba hari imiryango, ubuyobozi bwiza, ufite ikibazo wabwira imiryango byakwanga ukiyambaza inzego z'ubuyobozi zikagufasha ariko ntiwiyahure."
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Ishimwe Pacifique, yemeje aya makuru avuga ko koko uwo muturage yiyahuye.
Yagize ati:''Ni amakuru twamenyeshejwe n'abagize umuryango ko yiyahuye. Mu by'ukuri ntabwo umugabo yabaga muri uyu Murenge nubwo ariho avuka ariko yari amaze igihe atuye mu Burasirazuba, bikavugwa ko yari afitanye amakimbirane n'umugore we ashingiye ku businzi bukabije."
Yakomeje avuga ko amakuru aturuka aho yari atuye avuga ko atari ubwa mbere agerageza kwiyahura kuko yajya abigerageza inshuro nyinshi ariko agateshwa atarashiramo umwuka.
Uyu muyobobozi yavuze ko nyakwigendera yari amaze iminsi ine yaraje gusura ababyeyi be hanyuma birangira yongeye kubigerageza birangira apfuye.
Ishimwe yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, asaba abaturage kwiranda kwiyambura ubuzima kuko atari cyo gisubizo gikwiye.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), igaragaza ko mu mwaka wa 2024, mu bantu 602 bagerageje kwiyahura, abangana na 51,67% ari abagore na ho 48,33% ari abagabo.
 
