Rayon Sports yibukije Ombolenga Fitina akayabo asabwa kugirango imurekure

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2025-05-09 19:16:16 Imikino

Ikipe ya Rayon Sports yakuriye inzara ku murima Ombolenga Fitina, imusaba kwishyura atari munsi ya million 57 z'amafaranga y'uRwanda niba yifuza kuyisohikamo , inamwibutsa ko imyitwarire ye irimo kwigwaho.

Kuwa kabiri taliki ya 6 Gicurasi 2025 nibwo Ombolenga Fitina yandikiye Rayon Sports, ayisaba ko basesa amasezerano y'imikoranire bafitanye , kuko Rayon Sports itabashije kuyubahiriza , Ombolenga Fitina yavugaga ko atahembewe ku gihe , ndetse ko Rayon Sports ikimurimo ideni ry'icyo bise inkunga yo gusinya ( signing on fee).

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 09 Gicurasi 2025 ikipe ya Rayon Sports, yasubije uyu musore , imwibutsa ko nta ngingo nimwe mu masezerano bafitanye itubahirije , ndetse ahubwo ko iri gukora iperereza ku myitwarire akomeje kugaragaza .


Ibaruwa ya Rayon Sports isubiza Ombolenga Fitina 

Rayon Sports ivuga ko million 2 ( 2.000.000) yamusigayemo ubwo yasinyaga , azazihabwa mu gihe cy'amasezerano , ndetse ko umushahara wa Mata ( ukwezi kwa kane) urimo gukorwa n'abashinzwe umutungu , akazawuhabwa mu buryo busanzwe.

Rayon Sports kandi yibukije Ombolenga Fitina,  ingingo yo gutandukana nawe , ko isaba ko agomba kwishyura asaga million 70 z'amanyarwanda, ni ukuvuga ibihumbi 50 by'amadorari , mu gihe agiye mu ikipe yo hanze y'uRwanda,  cyangwa akishyura asaga  million 57 z'amafaranga y'uRwanda, ubwo ni ibihumbi 40 by'amadorari , mu gihe yaba agiye mu ikipe yo mu Rwanda.

Rayon Sports ibuga ko imyitwarire Ombolenga Fitina amaze iminsi agaragaza idahwitse ndetse ko arimo gukorwaho iperereza, igihe byamuhama azahanwa n'amategeko agenda umupira w'amaguru mu Rwanda,  ndetse naya Rayon Sports ubwayo, Fitina yasinyiye Rayon Sports mu mpeshyi ya 2024, asinya amasezerano azageza mu mpeshyi ya 2026, kuri ubu uyu musore yashyizwe kuruhande n'abatoza , kuko ari mubakwekwaho , gutsindisha ikipe nkana.

Related Post