Mu rukerera rwo ku wa 11 Gicurasi 2025, Nibwo mu nzu y'umuvugabutumwa iherereye mu Mudugudu wa Cyijima, mu Kagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba, mu Karere ka Nyamasheke, hasanzwe umwana w'umuhungu w'imyaka 16 amanitse mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.
Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera witwa Tuyizere Amos yapfiriye mu rugo rwa Pasiteri Ntaganira Fabien yari asanzwe akoramo akazi ko kwahira ubwatsi bw’inka nta mushahara agenerwa kuko si yafatwaga nk'umukoiz ahubwo yafatwaga nk'umwana barera dore ko nyina umubyara wigeze kuba muri uru rugo ubwo yajyaga kuhava yasize ababwiye ko bagomba kwita ku mwana noneho yakura bakamushyingira.
Mbere y'umunsi yapfiriyeho, yari yagiye gusura nyina ariko ahita agaruka kugirango abone uko yita ku inka bitewe nuko nta wo kuzahirira yari yasize cyane ko Pasiteri n’umugore bari bagiye ku rusengero rwa ADEPR Muramba aho basengera.
IGIHE dukesha iyi nkuru cyanditse ko umugore wa Pasiteri ubwo yatahaga saa Tatu z’ijoro yasanze Tuyizere ntakibazo afite ari kumva radiyo ajya kuryama ariko bigeze Saa Cyenda n’iminota 50 zo mu rukerera nibwo yabyutse agiye mu bwiherero abona icyumba Tuyizere araramo kirafunguye n’itara ryaka, arebye asanga uyu mwana anagana mu mugozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba yavuze ko bakimenya amakuru bajyanyeyo na RIB itangira iperereza ariko ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyarateye uyu musore kwiyahura kuko ngo yari umwana ubanye neza n’umuryango.
Ati "Inama tugira yaba umwana yaba umuntu mukuru ni uko igihe afite ikibazo yakwegera umuryango cyangwa inshuti akakiwuganiriza ntabwo kwiyahura ari cyo gisubizo".
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.