Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, Nibwo mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, hasanzwe umurambo w'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 37, bikekwa ko yicishijwe amabuye.
Niyonsaba Janviere umugore wa nyakwigendera witwa Niyonsaba Janvier, ubwo yaganiraga na BTN TV, yavuze ko yamuherukaka mu ijoro ryo ku wa Mbere ubwo yari agiye kugura itabi ku muhanda kuko ayo masaha ntiyigeze agaruka kugeza ubwo mu gitondo cyo ku wa Kabiri abwiwe ko ashobora kuba yafatiwe mu mukwabo akajya gufungirwa kwa Kabuga.
Uyu mudamu mu gahinda kenshi, yakomeje atangaza ko yaje gutungurwa no kubwirwa ko umugabo we yari hafi kujya gushakisha kwa Kabuga agaragaye mu ishyamba yapfuye.
Yagize ati" Natunguwe no kumva abaturanyi bampuruza bambwira ko babonye umugabo wanjye mu ishyamba yapfuye. Nkibyumva nirukiyeyo nsanga bamwishe, afite ibikomere byinshi ku maso bisa nkaho bamwicishije amabuye basize bamurunze hejuru".
Akomeza ati" Nkimubona nahise mfatwa n'ikiniga kuko byangoye kubyakira. Nari hafi kujya kumushakisha kwa Kabuga, aho nakekaga ko ari ho yajyanywe nyuma yo gufatirwa mu mukwabo, hari ababimbwiye ko ashobora kuba ari ho yajyanywe nyuma yuko agiye kugura itabi ku muhanda ntagaruke".
Bamwe mu baturage bo muri aka gace kasanzwemo nyakwigendera yapfuye, babwiye BTN ko yishwe urw'agashinyaguro bitewe nuko abagizi ba nabi bamuvukije ubuzima basize bamwambitse ubusa bityo bakaboneraho gusaba inzego zishinzwe iperereza gukora uko bishoboka kose umuryango wa nyakwigendera ugahabwa ubutabera.
Bati" Twababajwe cyane no gusanga Niyonsaba yishwe urw'agashinyaguro kuko abo bagizi ba nabi bamusize mu ishyamba bamwambitse ubusa. Tubonereho gusaba inzego zishinzwe iperereza gukora ibishoboka byose umuryango wa nyakwigendera ugahabwa ubutabera".
Nyuma yuko uyu murambo ugaragara, ubuyobozi bw'Umurenge wa Gatenga, bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera n'abaturage muri rusange ndetse bunaboneraho gusaba abaturage kuba maso ikindi ko ababikoze batangiye gushakishwa.
Iradukunda Jeremie/BTN TV i Kigali