Ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, Nibwo Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yandikiwe ibaruwa imusaba kwitaba Sena kugira ngo agire icyo avuga ku mugambi wo kumwambura ubudahangarwa.
Amakuru avugwa ko Perezida wa Sena, Michel Sama Lukonde, yamwandikiye amumenyesha ko asabwa kwitaba Komisiyo idasanzwe y’Abasenateri ishinzwe gusuzuma iyi dosiye kuri uyu wa 20 Gicurasi 2025.
Yagize ati “Mutumiwe mu nama ya Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubusabe bw’Ubushinjacyaha Bukuru mu Rukiko Rukuru rwa gisirikare burebana no kubambura ubudahangarwa muhabwa n’Itegeko Ishinga Amategeko ndetse n’uburenganzira bwo kubakurikirana, ku wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, guhera saa tanu z’amanywa, mu cyumba cy’inama mpuzamahanga.”
Ubushinjacyaha bw’igisirikare cya RDC ni bwo bwasabye Sena kwambura Kabila ubudahangarwa nka Senateri uhoraho, kugira ngo butangire bumukurikirane. Bumushinja icyaha cyo kugambanira igihugu, kuba mu mutwe w’ingabo utemewe, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.
Tariki ya 15 Gicurasi, Abasenateri barateranye kugira ngo bafate icyemezo ku busabe bw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare, ariko bananirwa kumvikana bitewe n’uko hari abagaragaje ko uwabaye Perezida adakwiye kwamburwa ubudahangarwa hatabanje kuba itora ry’Inteko yose. Bafashe umwanzuro wo gushyiraho Komisiyo yihariye ishinzwe gusuzuma ubu busabe.
Iyi Komisiyo igizwe n’Abasenateri 40 bahagarariye intara zose z’igihugu n’amashyaka yose ari muri Sena. Iyobowe na Christophe Lutundula wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, akaba umwe mu banyapolitiki bafashe iya mbere mu gushinja Kabila kugambanira igihugu