Umunyeshuri w'imyaka 18 y'amavuko witwa Niyikiza Jean Aimé, wiga muri GS Cyanika, mu mwaka wa 3 w'Amashuri Yisumbuye (S3) mu Karere ka Gakenke, yajombye ikaramu umwarimu witwa Gakoza Emmanuel, arakomereka bikomeye.
Ibi byabereye mu Mudugudu Gaseke, mu Kagari ka Nyange, mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y'Amajyaruguru, ku wa 23 Kamena 2026.
Amakuru avuga ko mu gihe umwarimu yari mu kazi ko kugenzura uko ibizamini bikorwa (surveillance), yagiranye ikibazo n’uwo munyeshyuri bapfuye intebe yo kwicaraho.
Bivugwa ko umwarimu yasabye abanyeshuri kwicara ari batatu kuri buri ntebe imwe, hagasigara indi ntebe imwe yo kwicaraho we ubwe. Icyo cyemezo nticyakiriwe neza n’umwe mu banyeshuri wavuze ko bidakwiye ko bakora ikizamini bicaye ari batatu mu gihe hari intebe ibereye aho.
Ibyo byakuruye impaka n’ubushyamirane, bituma umwarimu afata icyemezo cyo gusohora uwo munyeshuri mu cyumba cy’ibizamini atabikoze. Mu gihe yamusohoraga, bivugwa ko umunyeshuri yageze mu muryango arahindukira amujomba ikaramu ku itama, bimuviramo gukomereka bikomeye.
Uwo mwarimu yahise ajyanwa kwa muganga ku Kigo Nderabuzima cya Nyange kugira ngo yitabweho n'abaganga.
Ubuyobozi bw'ishuri bawafashe icyemezo cyo kugarura uwo munyeshuri kugira ngo akomeze akore ikizamini cya Leta ibindi bikazakurikiranwa nyuma. Mu gihe ubugenzacyaha n’izindi nzego zitangiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo hamenyekane neza uko cyagenze n’ingamba zafatwa.
Umwarimu yakomerekejwe bikomeye n’umunyeshuri wamujombye ikaramu
Like This Post? Related Posts