• Amakuru / MU-RWANDA


Iradukunda Aimable uzwi cyane nka Yugi Umukaraza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), aho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko mu gihe iperereza rikomeje ku cyaha akekwaho cyo gusambanya Mbabazi Shadia, uzwi nka Shaddyboo, ku gahato.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko Yugi Umukaraza yafashwe kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane ukuri ku birego aregwa.

Ibi bibaye nyuma y’uko Shaddyboo atanze ikirego avuga ko yasambanyijwe ku gahato n’uyu musore mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, ubwo yari yagiye kumusura iwe.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe, Shaddyboo yavuze ko we na Yugi Umukaraza bahoze ari inshuti, ndetse ko uwo mugoroba bagiranye ibihe byo gusabana banasangira inzoga yari yazanye.

Yavuze ko nyuma yo kunywa izo nzoga yatakaje ubushobozi bwo kumenya ibiri kumubaho, maze akaza kwisanga abyutse baryamanye kandi yambaye ubusa.

Yagize ati: “Yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye.

Numva ko yansambanyije. Nari no mu kwezi k’umugore. Byambabaje cyane, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”

Shaddyboo yavuze ko ibyabaye byamubabaje cyane kuko atigeze abyumvikanaho na Yugi Umukaraza, ahubwo ko yumva yarafashwe ku ngufu igihe yari yasinze kandi adafite ubushobozi bwo kwifatira icyemezo cyangwa gutanga uburenganzira.

Kuri ubu, Yugi Umukaraza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, mu gihe iperereza rikomeje gukorwa n'inzego zibishinzwe zikusanya ibimenyetso bizafasha mu kumenya ukuri kw’ibyavuzwe.


Yugi Umukaraza yatawe muri yombi akekwaho gusambanya Shaddyboo ku gahato

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments