Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gicurasi 2025, Nibwo mu nzu iherereye mu Mudugudu w'Icyerekezo, Akagari ka Nyabugogo, mu Murenge wa Muhima , Akarere ka Nyarugenge, hasanzwe umurambo w'umusore wakoraga akazi ko gucuruza mu mujyi.
Bamwe mu baturanyi ba nyakwigendera witwa Nkundimana Thadeo, batangarije BTN TV ko bashenguwe n'urupfu rwe ubwo batabazwaga na mushiki we wari umaze kubasiga aho baganiriraga.
Aba baturage bakomeza bavuga ko mushiki we ubwo yaramanutse yerekeza ku rugo rwari rutuyemo musaza we(nyakwigendera), ngo yafashe agafunguzo mbere yari yabanje kumurangira aho ruri noneho afunguye atungurwa no gusanga amanitse mu mugozi yapfuye, akeka ko yiyahuye. Akimara kubibona yahise avuza induru atabaza abo yari asize haruguru yaho(abavuzwe haruguru).
Bati" Twashenguwe cyane n'urupfu rwa Nkundimana kuko ejo nimugoroba(ku wa Mbere), twari kumwe tuganira ubwo yari yaje kuvoma amazi ariko mu kanya dutunguwe no kumva ko yapfuye".
Bakomeza bati" Mushiki we rero yaje kumusura nk'ibisanzwe hanyuma agezeyo atungurwa no gusanga amanitse mu mugozi yapfuye gusa bitewe nuko yari yaraye abandikira ubutumwa busa nk'ububasezeraho akeka ko yiyahuye. Yari asanzwe acuruza inkweto mu mujyi ariko ntakibazo gikomeye twari tuzi afite".
Aba baturage bakomeza bavuga ko niba koko Nkundimana Thadeo yaba yiyahuye, cyaba ari igikorwa kibi kandi kigayitse gusa bagasaba ko hakorwa iperereza kugirango hamenyekane neza icyamwishe.
Umurambo wa nyakwigendera wahhise ujyanywa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB nyuma yo gutangira iperereza.
Remy Ngabonziza/BTN TV i Kigali