Gatsibo: Umusore wakekwagaho uburwayi bwo mu mutwe yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-21 10:44:27 Amakuru

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi 2025, Nibwo umusore wo mu Mudgudu wa Gisaka, mu Kagari ka Bukomane, Umurenge wa Gitoki, mu Karere ka Gatsibo, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Bamwe mu baturage biganjemo abaturanyi b'umuryango wa nyakwigendera uri mu kigero cy'imyaka 34 witwa Ngendahayo Robert, babwiye BTN TV ko bakeka ko ashobora kuba yariyahuye kuko mbere yuko apfa yari yagaragaje ibimenyetso by'uburwayi bwo mu mutwe.

Bagize bati" Uyu mwana ajya gupfa yagaragazaga ibimenyetso by'usko ashobora kuba arwaye mu mutwe kuko nko mu minsi ibiri ishize yahagararaga ahantu akabyina avuga ko ashaka polisi. Ubwo rero turakeka ko yiyahuye biturutse kuri ubwo burwayi".

Umubyeyi wa nyakwigendera yatangarije BTN ko yashenguwe no gusanga umwana we amanitse mu mukandara wari uziritse ku giti yamaze gupfa gusa nawe agakeka ko yiyahuye.

Inkuru irambuye ikubiye mu mashusho ari munsi kanda winjire muri iyi link

Umuyange Jean Baptiste/BTN TV i Gatsibo

Related Post