Perezida Kagame yakiriye impapuro z'aba Ambasaderi 11 zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2025-05-21 17:28:31 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gicurasi 2025, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 11 guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Vu Thanh Huyen wa Vietnam n’uwa Ukraine Yatsiuk Viacheslav uzaba afite icyicaro i Kigali.

Harimo kandi Sylver Aboubakar Minko Mi Nseme wa Gabon, , Abdelkerim Ahmadaye Bakhit wa Tchad, Paul Malong Akaro wa Sudani y’Epfo na Luis Alejandro Levit wa Argentine na Ilyas Ali Hassan wa Somalia.

Si abo gusa bashyikirije impapuro zabo Umukuru w'Igihugu kuko harimo na Dr. Habib Gallus Kambanga wa Tanzania, Alfredo Dombe wa Angalo, Yatsiuk Viacheslav wa Ukraine, Khalid Musa Dafalla wa Sudan na Tone Tinnes wa Norvège.


Viacheslav Viktorovych Yatsiuk, Ambasaderi mushya wa Ukraine mu Rwanda usimbuye Andrii Pravednyk wahagarariye Ukraine mu Rwanda kuva mu 2021 kugeza mu Gashyantare 2025.

Igihugu cya Ukraine cyafunguye Ambasade yayo bwa mbere i Kigali ku wa 18 Mata 2024 igamije gukomeza umubano n’ubufatanye n’u Rwanda.

Amb. Viacheslav Viktorovych mu kiganiro n'abanyamakuru yatangaje ko yiteguye gukomeza gushyira imbaraga mu mikoranire y’igihugu cye n’u Rwanda cyane ko bihuriye kuri byinshi.

Yagize ati “Ukraine n’u Rwanda dutandukanywa n’ibilometero birenga 6000 ariko dufite byinshi duhuriyeho bitewe nuko ibihugu byombi byanyuze mu mateka mabi, ni yo mpamvu Ukraine yumva neza uburibwe no kwitanga k’u Rwanda kandi ni nayo mpamvu dushima ibyo rwagezeho rwiteza imbere ku butegetsi bwa Perezida Kagame.”

Yakomeje avuga ko yizeye ubufasha bw’u Rwanda mu gukemura ibibazo by’intambara igihugu cye kirimo yo guharanira uburenganzira n’ubusugire bwacyo, ibuhuza n’u Burusiya ndetse ko hari byinshi u Rwanda rushobora kungukira kuri uyu mubano kuko Ukraine ifite urwego rw’ubuhinzi ruteye imbere, ikoranabuhanga, gutunganya ifumbire n’ibindi bigamije guteza imbere ubukungu.

Related Post